Belgique: Kigali Today irabagezaho mu mashusho urugwiro Abanyarwanda bakiranye Perezida Kagame
Kuri uyu wa 8 kamena 2017 mu gihugu cy’u Bubiligi, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bayobozi batandukanye bari bitabiriye inama ku iterambere ry’Uburayi.
Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yakiriwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, bamwereka ubwuzu n’urugwiro ubwo yageraga muri iki gihugu.
Uru ruzinduko ruzasozwa n’igikorwa Ngarukamwaka cya Rwanda Day gihuza Perezida Kagame n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo baba mu mahanga, bakaganira ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.
Kigali Today ibabereye muri iki gihugu, izanabagezaho uburyo Rwanda Day izaba imeze mu mafoto ndetse no mu mashusho.
Dore mu mashusho Uburyo Abanyarwanda baba mu Bubiligi bakiranye ubwuzu n’urugwiro Perezida Kagame
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|