BBC ikomeje gusabwa kureka gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi
Nyuma y’imyigaragambyo abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bwongereza n’amashyirahamwe y’abarokotse Jenoside bagiriye aho inyubako ya Radio-Televiziyo y’abongereza (BBC) ikorera mu mpera z’icyumweru gishize; banasohoye inyandiko yamagana filimi ivugwa ko ipfobya Jenoside yakorewe abatutsi yasohowe n’icyo gitangazamakuru.
Abanyarwanda baba mu Bwongereza, inshuti zabo hamwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bagera 100, basaba BBC gusiba (guhanagura) mu bubiko bwayo bwose, ikiganiro cyiswe “Rwanda: The untold story (Rwanda: amateka ataravuzwe)” cyanyujijwe ku murongo wayo witwa BBC Two, ku itariki 01/10/2014.
Itangazo basohoye rivuga ko imiryango y’abanyarwanda baba mu Bwongereza, bari kumwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’inshuti z’abanyarwanda muri icyo gihugu, bababajwe cyane n’uko BBC yagoretse amateka y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kugeza ubwo ivuga ngo “inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi zibarirwa mu bihumbi 200 gusa”.
“Iyi filimi igaragaza kugoreka amateka no kwirengagiza ukuri ku byabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994; iratesha agaciro abacu barenga miliyoni imwe bazize uko baremwe; tukaba dusaba BBC guharika kwerekana no gutangaza icyo kiganiro, kandi twizeye ko babyubahiriza”, nk’uko byatangajwe n’uhagarariye abarokotse Jenoside mu Bwongereza, Eric Eugène Murangwa.

Imiryango irimo uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi (Ibuka), ndetse n’Ikigo mpuzamahanga giharanira amahoro ku isi (Aegis trust) kikanita no ku nzibutso mu Rwanda, bavuga ko hari aho BBC itubahirije amahame agenga umwuga w’itangazamakuru mu gutanganza icyo kiganiro kivugwa kuba cyarakomerekeje imitima ya benshi.
“Ijya gukora iki kiganiro, BBC yarenze umurongo irakabya mu gusubiramo amateka, ku buryo bigaragara ko habayeho gucamo abantu ibice aho kuvuga ibyabagirira akamaro”, Umuyobozi wa Aegis Trust, James Smith.
Abanyarwanda n’inshuti zabo bamagana filimi ya BBC bavuga ko ngo bibabaje kuba abanyamakuru bayo baraje mu Rwanda mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20, “bakaba barafashe amarira n’imiborogo y’abibuka ababo nk’aho ari ikinamico barimo”.
Bavuga ko bababajwe n’uko BBC ngo yavuze ko “ubwicanyi bwabaye mu Rwanda ntawe bwatoranyaga kandi nta ntego bwari bufite”, nyamara ngo ikirengagiza ko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe mu gihe cy’imyaka myinshi, kandi ikaba yaremejwe n’Umuryango w’abibumbye (UN).
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
twongere twiyame BBC nabandi bayiri inyum a bose bashaka gupfobya ibyo aamahanga kimwe n’abanyarwanda twese twemera
Biragoye gutandukanya ibikorwa na BBC n’ibyakozwe na RTLM muri 1994,kuko ubwo hakwirakwizwaga urwango rw’abatutsi mbere yo kwicwa n’igihe bicwaga bisa nk’ibyo BBc yakoze yerekana iriya film yiganjemo guhakana ko nta genocide yakorewe abatutsi,igice cya nyuma k’ibyiciro bigize genocide aribyo guhakana
ariko ubu BBC yiyemeje kuba umuvugizi w’intagondwa z’ihterahamwe ndetse n’urubuga rw’abahakana genocide yakorewe abatutsi , ibi nkabanyarwanda tugomba guhaguruka tukayamagana ibi ni ugutoba amateka yacu , no gushaka guhora bakora mubikomere byabacitse kwicumu
11 million Rwandais love kagame???????????????
Inzozi zikabije.