Baza mu Itorero bafite impungenge rikarangira batabishaka - Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascène, arashima umusaruro uva mu Itorero ry’Igihugu, aho yemeza ko bamwe mu bitabira Itorero baza baseta ibirenge, rikarangira batabishaka.

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène

Yabitangarije mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Itorero ry’indemyabigwi 2023, ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro ku itariki 02 Ugushyingo 2023.

Ni mu kiganiro Minisitiri Bizimana, yatanze ku mateka y’isenyuka ry’Ubunyarwanda n’ishingiro rya Ndi Umunyarwanda, aho cyakoze ku mitima ya benshi mu bitabiriye itorero, bavuga ko bungutse byinshi ku bibazo bajyaga bibaza.

Ubwo bahabwaga ijambo nyuma y’ikiganiro, umwe muri bo yagaragaje amarangamutima ye agira ati “Nyakubahwa Minisitiri, najyaga nkurikira ibiganiro byawe kuri televisiyo nkaryoherwa n’uburyo uvuga amateka yaranze u Rwanda, nkibaza nti ese nzakubona amaso ku yandi?”

Akomeza agira ati “Ibyishimo birandenze kuba udusobanuriye amateka y’u Rwanda nkureba imbere yanjye. Nza mu Itorero numvaga ntazi ibyo njemo, ariko mu minsi ibiri tumaze maze kwiga byinshi, turishimira uburyo dufashwe neza”.

Baza mu itorero bafite impungenge rikarangira batabishaka
Baza mu itorero bafite impungenge rikarangira batabishaka

Minisitiri Bizimana yavuze ko Itorero ry’Igihugu ari ingenzi, aho bamwe bagiye baza bafite impungenge, ariko bagataha bishimye ndetse batabishaka.

Ati “Baza bafite ikintu cy’impungenge kubera ko baba batazi ibihakorerwa, hari n’abaza batwinginga bati muzatworohereze ntimuzadukoreshe imyitozo ya gisirikare, urumva natwe biraduha umukoro wo gusobanura neza Itorero icyo ari cyo, ariko igishimishije ni uko ku munsi wa kabiri baba bamaze kubona akamaro rifite, ndetse bamwe umunsi wo gutaha ukagera batabishaka”.

Minisitiri Bizimana yasabye abitabiriye itorero, ukwitanga bagakurikira neza amasomo, ibyo bize bakazabigeza ku bo bayobora, bagatanga n’ibitekerezo ku bisabwa kunozwa.

Bamwe mu bitabiriye Itorero, bagaragaje byinshi baritegerejeho, bizabafasha kurushaho kubaka umunyarwanda usobanukiwe indangagaciro z’igihugu.

Umwe mu batozwa agaragaza inyungu mu bakura mu Itorera
Umwe mu batozwa agaragaza inyungu mu bakura mu Itorera

Domitille Ingabire ati “Twaje muri iki kigo cy’ubutore cya Nkumba gutozwa nk’indemyabigwi 2023, intego dufite ni ukwigisha indangagaciro na kirazira mu mashuri yacu, kugira ngo abanyeshuri bacu bari kwiga tekiniki, basohoke bafiye n’indangagaciro na kirazira ziranga Umunyarwanda mwiza”.

Arongera ati “Tumaze kubona ko ubumenyi bwose wagira udafite indangagaciro nziza zikwiye Umunyarwanda, utaziririza kirazira zidakwiriye, ntabwo wabasha kugeza u Rwanda aho twifuza ko rugera”.

Eng Ngabonziza Germain ati “Nyuma y’itorero, twiteguye kwigisha abo tuyobora ndetse natwe ubwacu bikatubera isomo mu kugaragaza indangagaciro na kirazira mu bigo tuyobora. Mu minsi ibiri tumaze hano hari byinshi tumaze kwiga, cyane cyane nk’amateka yaranze Igihugu cyacu tubona ko ari na ngombwa kuzabyigisha abakozi dukorana, ari n’abanyeshuri nk’urubyiruko, kugira ngo Umunyarwanda twifuza azabe ari uzi indangagaciro na kirazira biranga umunyarwanda nyawe”.

Solange Uwamahoro, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imyigire n’imyigishirize mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), yavuze impamvu batekereje gahunda y’itorero ry’Igihugu ku bayobozi b’ibigo by’amashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro.

Ngo Itorero ari umwanya wo gufasha ayo mashuri, mu kwiga uburyo bafasha abanyarwanda mu kubaka Igihugu, nyuma y’uko bigaragaye ko mu mashuri ari hamwe mu hasenyewe ubunyarwanda.

Iri Torero ry’indemyabigwi ryatangiye ku itariki 01 Ugushyingo, ryitabiriwe n’abatozwa 413, aho rizasozwa ku itariki 11 Ugushyingo 2023.

Mu nyigisho ziteganyijwe, harimo izijyanye n’Indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, kunoza neza inshingano zabo zijyanye no kuyobora ibigo by’amashuri no kwimakaza umuco w’ubutore mu barezi n’abanyeshuri no gucunga neza umutungo w’ishuri.

Abaje mu Itorero bapimwa uko ubuzima bwabo buhagaze
Abaje mu Itorero bapimwa uko ubuzima bwabo buhagaze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka