Bayita ikiziriko, agapeti, inzoga z’abagabo - Senateri Kaitesi avuga kuri ruswa

Ageza ku bagize Sena ibikubiye muri raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, mu gukumira no kurwanya ruswa kuri uyu wa Kane tariki 3 Mata 2025, Senateri Dr Usta Kaitesi, Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, yavuze ko ruswa yitwa andi mazina mu rwego rwo kuyobya uburari no kuyihishira ku bayisaba.

Senateri Kaitesi (ibumoso) avuga kuri ruswa
Senateri Kaitesi (ibumoso) avuga kuri ruswa

Senateri Kaitesi avuga ko muri Gahunda ya Girinka, iyo bagiye kuyaka bayita ikiziriko, muri serivisi z’ubutaka bakayita inzoga z’abagabo, hari n’aho babyita agapeti ka Mudugudu cyangwa bakavuga akantu.

Ati “Ikigaragara ni uko ruswa ihari kandi itaracika, kuko iyo uganiriye n’abaturage bakubwira ko ihari kandi bayisabwa mu nzego z’ibanze, kugira ngo bahabwe serivisi. Turasanga rero abaturage bakwiye kujya bajya gusaba serivisi ku Irembo cyangwa ubwabo bakazajya aho bagomba kuyihabwa, hatinjiyemo abahuza kuko ariho haturuka ruswa”.

Dr Kaitesi avuga ko mu bushakashatsi butandukanye, bashingiye kuri raporo y’Umuvunyi ndetse n’ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, basanga mu nzego z’imitegekere z’Igihugu zegerejwe abaturage, bavuga ko ruswa ikihagaragara ndetse hagakemangwa n’uburyo bwo kuyikumira no kuyirwanya.

Hon. Kaitesi avuga ko impamvu muri serivisi y’ubutaka havugwamo ruswa, bituruka ku kuba abaturage batazi serivisi zagenewe gukorerwa kuri ubwo butaka, bigatuma noneho mu gushaka amakuru ahura n’abamusaba ruswa, ndetse ugasanga na we ubwe ashaka kuyitanga kugira ngo ahabwe serivisi itajyane n’icyo ubutaka bwagenewe gukora.

Ati “Ibi byose bituruka ku gusiragizwa kw’abaturage bagashaka uburyo birengera, ngo bahabwe serivisi mu buryo bwihuse”.

Senateri Niyomugabo Cyprien, avuga ko kurya ruswa ari ukubura ubupfura mu buryo bwose, kuko mu ndangagaciro y’umuco nyarwanda harimo na kirazira.

Yavuze ko haramutse hashyizwe serivisi nyinshi mu ikoranabuhanga, ruswa yacika burundu itanacika ikagabanuka.

Ati “Hari ibihugu byabigerageje kandi byabigezeho, urugero nabaha ni nka Singapore usanga umuntu agenda ahantu hose, ntabe yabona umupolisi mu muhanda kuko gahunda yose iba ikontororwa n’ikoranabuhanga”.

Senateri Niyomugabo avuga ko uruhare rw’ikoranabuhanga ari ingenzi mu kugabanya ruswa, cyane kuko serivisi zo muri Singapore zifashishwa mu ikoranabuhanga, ku buryo ntaho umuturage ahurira n’abamuha serivisi kandi byatanze umusaruro.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko impamvu zituma habaho gutanga ruswa, ari ukuba abaturage nta makuru y’ibishushanyo mbonera by’umujyi bafite.

Ati “Hakwiye kujyaho ibishushanyo bisobanurira abantu bose ikintu kigomba kuhakorerwa, bityo umuturage ntahure n’ibibazo bituma yakwa ruswa, kuko aba yasobakiwe ibyo agiye kwaka ubuyobozi”.

Senateri Kaitesi avuga ko guca ruswa ari urugendo kandi ko igihugu kizabigeraho, kuko muri Club ziri mu mashuri yisumbuye no mu yandi mashuri, atanga ikizere ku bakiri bato ko bamaze kumva uburyo ruswa imunga ubukungu bw’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka