Bavuye mu mirimo y’ubwihebe ubu ni abagore batunze ingo zabo (Ubuhamya)
Bamwe mu bagore binjizaga ibiyobyabwenge mu Gihugu (abafutuzi), bavuga ko babagaho mu buryo bw’ibyihebe kandi ntibagire icyo bakuramo uretse igifungo ariko ngo aho babirekeye bihangiye indi mirimo kandi yatumye baba abagore bashoboye batunze ingo zabo.
Mushimiyimana Olive wo mu Murenge wa Tabagwe, avuga ko yabayeho akora ubucuruzi butemewe n’ibyo acuruza akabyinjiza anyuze mu binani ku buryo ngo yari nk’ikihebe kuko atatinyaga ijoro.
Avuga ko byamuviriyemo igifungo cy’imyaka irindwi agarutse asanga abana be baratatanye ku buryo kubagarura mu rugo byamugoye.
Hashize imyaka ibiri we na bagenzi 22 bihurije hamwe bakora koperative ikora isabune ndetse Leta ikaba yarabafashije kubona imashini ibafasha muri ako kazi ubu ngo babaye abagore bashoboye batunze ingo zabo.
Ati “Ntakindi nakuyemo uretse igifungo cy’imyaka irindwi, abana banjye nasize bari baratatanye kugira ngo mbegeranye byarangoye ariko ubu ntawukinkeka, mbere naragendaga nkanyura mu binani amashokoro yarandenze narabaye nk’ikihebe, ubu ndi umugore ushimishije icyo nshaka ndakibaza.”
Uwirinawe Jeanne wo mu Kagari ka Gishuro, Umurenge wa Tabagwe, avuga ko aho barekeye gufutura bahisemo umushinga w’ubworozi bw’inzuki kandi ngo byahaye inyungu kuko uretse ubworozi banakora ubuhinzi ku buryo batunze ingo zabo ndetse bakanasagurira isoko.
Yagize ati “Twari abagore barenga imipaka tukajya kuzana ibicuruzwa bitemewe na kanyanga ariko ubu turahinga tukeza tugahunika tugasagurira n’isoko, gufutura twabivuyemo kuko nta nyungu yabyo.”
Mushonganono Alphonsine, avuga ko akazi bakoraga mbere k’ubufutuzi kari kabi cyane kuko uretse igifungo cyabaga kibategereje mu gihe bafashwe ngo mu nzira yo mu binani hari igihe banahuriragamo n’abagizi ba nabi bakabambura ibyo bari bazanye mu Gihugu.
Agira ati “Mu bufutuzi kenshi hari ubwo wahuraga n’abantu babi bakakugirira nabi ariko none kuko tutagifutura ibibi byose byatuma ugirirwa nabi byavuyeho.”
Imirenge irindwi kuri 14 igize Akarere ka Nyagatare niyo ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ndetse n’uwa Tanzaniya. Bamwe mu baturage begereye imipaka bakundaga kwishora mu bucuruzi bw’ibicuruzwa bitemewe cyane inzoga nka kanyanga, urumogi n’imyenda ya caguwa.
N’ubwo nta mibare itangazwa ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko kuva hagiyeho ubukangurambaga bwo kugaragariza abaturage ingaruka zo gukora ubucuruzi butemewe ndetse no gushyiraho abarinzi b’ibyambu, magendu n’ibiyobyabwenge byinjiraga mu Rwanda byagabanutse ndetse benshi mu bakoraga ubu bucuruzi bakaba barabumbiwe mu makoperative abandi bahabwa imirimo y’amaboko muri gahunda ya VUP.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|