Bavugana n’itangazamakuru bikandagira kubera gutinya ubuyobozi

Abaturage bo mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza bavuga ko ubuyobozi butorohera abavuganye n’itangazamakuru bakagaragaza ibibazo byabo.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba aherutse kunenga abayobozi babuza abaturage kuvugana n'itangazamakuru.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba aherutse kunenga abayobozi babuza abaturage kuvugana n’itangazamakuru.

Aba baturage bavuga ko hari abaherutse kuvugana n’abanyamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa (gitifu) w’Akagari ka Buhabwa n’abayobozi mu zindi nzego bababwira nabi.

Icyo gihe ngo gitifu w’akagari n’abo bayobozi bashinjaga abo baturage kuba ari bo bazanye abanyamakuru kandi batari basanzwe bagera muri ako gace.

Umwe muri bo aganira n’umunyamakuru wa Kigali Today, yagize ati “Abanyamakuru baraje badusanga hano nk’uko nawe uhadusanze. Ku mugoroba, gitifu w’akagari yaje gukoresha inama avuga ngo agomba kumenya umuntu wazanye abanyamakuru ngo ntibari basanzwe bagera muri Buhabwa.”

Undi muturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yakomeje agira ati “N’ubu turimo kuvugana, dufite impungenge ko nibamenya ko twavuganye n’umunyamakuru bishobora kutumerera nabi.”

Kimwe mu byo abaturage bavuga ko ubuyobozi bwikanga bigatuma butorohera abavuganye n’itanganzamakuru, ni amafaranga yakusanyijwe n’abaturage ku munsi w’Umuganura wa 2015 hagamijwe kwishyurira imiryango itishoboye ubwisungane mu kwivuza, ariko bakaba bataramenye irengero ry’ayo mafaranga kuko abagombaga guhabwa izo mituweli batazibonye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhabwa, Uwizeye Fred, uvugwaho kutorohera abaturage bavuganye n’itangazamakuru, avuga ko nta muturage w’ako kagari wigeze ahohoterwa kuko yavuganye n’itangazamakuru ndetse ngo nta n’uwo yigeze abuza kuvugana na ryo.

Ku kibazo cy’ayo mafaranga, Uwizeye avuga ko abaturage bayakusanyije ari ayo kubakorera ubusabane kandi ngo bwarakozwe.

Avuga ko amafaranga yo kwishyurira mitiweli iyo miryango ikennye yagombaga gutangwa n’ikigo cyakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahitwa Kirimbari ariko kiza kwirukana abakozi bacyo batarabasha gutanga amafaranga bari bemereye akagari, bituma izo mituweli zitaboneka.

Murangira Saveri uyobora Umurenge wa Murundi urimo n’Akagari ka Buhabwa, avuga ko nta muntu n’umwe ukwiye kubuza umuturage kuvugana n’itangazamakuru, kimwe n’uko nta munyamakuru ukwiye kubuzwa kuvugana n’abaturage.

Ikibazo cy’abayobozi babuza abaturage kuvugana n’itangazamakuru cyagaragaye mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba.

Guverineri wayo, Uwamariya Odette, mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, tariki 7 Kamena 2016, yavuze ko abayobozi bimana amakuru n’ababuza abaturage kuvugana n’itangazamakuru bagomba kwisubiraho.

Icyo gihe, yagize ati “Kwimana amakuru ntabwo ari gahunda y’intara, iyo utayatanze itangazamakuru rirayishakira rimwe na rimwe rikayahabwa n’abatagombye kuyatanga.”

Yakomeje agira ati “Niba n’umuntu aguhamagaye kuri telefoni agusaba amakuru, yamuhe kuko ni kimwe mu bigufasha kumenyekanisha ibyo ukora. Aho [kwimana amakuru] biri bisubireho, dufite n’itegeko ridutegeka kuyatanga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka