Bavuga ko batazizihiza umuganura kubera ubukene n’ibiciro bihanitse

Mu gihe biteganyijwe ko umuganura uzizihizwa mu gihugu hose ejobundi kuwa gatanu tariki 4 Kanama 2023, hari abatuye mu mijyi ya Nyanza na Huye bavuga ko bo batazawizihiza kubera ubukene n’ibiciro bihanitse.

Habimana w’i Huye agira ati “Kera abantu barengaga, bagatumirana, hanyuma bakaganura. Ariko ubu abantu barashonje, barababaye cyane. Iby’umuganura ntibazabyitaho.”

Francine Mukamunana w’i Nyanza na we ati “Ubugari ni bwo abantu barwarizagaho, none ikilo kiragura hagati ya 800 n’1000. Urumva nyine nta kigenda.”

Issa Habiyakare w’i Huye ati “Icyayi kitari n’icy’amata kiragura amafaranga 300, irindazi rikagura 200, capati ni 400. Baratubeshya ngo ikilo cy’umuceri bagishyize kuri 800, nyamara cyasubiye ku 1200. Ibyo kurya ni byo bitubangamiye cyane kurusha ibindi byose. Urumva byo birazamuka ariko amafaranga dukorera yo ntazamuka.”

Mukamunana yungamo ati “Ibiryo by’1000 muri resitora urabirya ukaba uraburaye. Byibura ibya 2500. Ibintu biragoye! Ni na ho usanga abantu biba.”

Hari n’abavuga ko kuba abantu bahinga ibihingwa ku butaka bwahujwe baba batemerewe kuba bagira ibindi bashyiramo biri mu bituma ntabyo kurya bihagije abantu bafite muri rusange.

Habiyakare ati “Mbere umuntu yahingaga ibijumba, agashyiramo amateke. Ubu noneho Leta yashyizeho guhinga ibyo ishaka. Nk’ubu abantu bariho basekera bagombye kuba bakura ibijumba, ariko ubu aho basekera nta kintu wasangamo.”

Umuti kuri iki kibazo cy’ibiciro by’ibiribwa bihanitse kandi ngo bawubona mu kuba ibiribwa byagabanyirizwa imisoro.

Habiyakare ati “Leta nigire igabanyure imisoro ku bintu by’ibiribwa!”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka