Bavoma amazi y’ikiyaga basize aya nayikondo

Abaturage b’Utugari twa Karambi na Isangano mu Murenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza, bavuga ko bakoresha amazi y’ikiyaga kubera ko aya nayikondo arimo umunyu mwinshi.

Nizeyimana Salif avuga ko bakoresha amazi y'ikiyaga kuko aya nayikondo abamo umunyu mwinshi
Nizeyimana Salif avuga ko bakoresha amazi y’ikiyaga kuko aya nayikondo abamo umunyu mwinshi

Nizeyimana Salif twamusanze ku Kiyaga cya Kibare avoma, nyamara iruhande rw’ikiyaga hari amazi ya nayikondo.

Nizeyimana avuga ko impamvu bahitamo gukoresha amazi y’ikiyaga ari uko aya nayikondo arimo umunyu mwinshi.

Avuga ko bayavoma babizi ko ari mabi ndetse ngo benshi banayanywa adatetse kubera ikibazo cy’inkwi kandi babizi neza ko bashobora kurwara indwara ziterwa no gukoresha amazi adasukuye.

Agira ati “Turabizi ko ay’ikiyaga ari mabi kandi twakuramo indwara nyinshi cyane inzoka, amibe n’izindi kuko tunayakoresha adatetse kubera inkwi zitaboneka, ariko impamvu tudakoresha nayikondo, ayayo abamo umunyu mwinshi cyane kuko ava ikuzimu”.

Karuranga Leon, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, avuga ko umuyoboro w’amazi ya WASAC usanzwe uhari ari muto kuko wari waragenewe kugaburira abaturage bake.

Avuga ko abaturage bafite ikibazo cy’amazi ari abo mu Tugari twa Karambi na Isangano kandi akenshi na bo bayabura igihe cy’impeshyi.

Abasaba guhindura imyumvire bagakoresha amazi ya nayikondo mugihe umuyoboro w’amazi meza atangwa na WASAC utari wagurwa.

Bavuga ko amazi ya nayikondo abamo umunyu mwinshi
Bavuga ko amazi ya nayikondo abamo umunyu mwinshi

Ati “Ugeze ku kiyaga uhasanga nayikondo, umuhigo w’akarere kwari ukugira ngo umubare w’abakoresha amazi y’ikiyaga ugabanuke. Ni ubukangurambaga tugikorera abaturage bacu, bo barumva ko ariya mazi ya nayikondo adateka ibiryo neza ku buryo usanga benshi bashaka kuvoma ikiyaga”.

Karuranga yizeza ko mugihe gito bashobora kuba babonye amazi meza kuko ubuvugizi bwakozwe kenshi.

Munyakayanza Albert, avuga ko amazi meza bayabona igihe cy’imvura ariko byagera mu mpeshyi akabura burundu ku mpamvu batazi.

Avuga ko hashize ibyumweru bibiri nta mazi aheruka muri robine yabo andi mahitamo bagakoresha ay’ikiyaga cya Kibare.

Avuga ariko ko bahorana impungenge z’abana bajya kuvoma yo kubera ko bashobora kugwamo.

Agira ati “Umwana se aho asanze ikiziba ntakivurugutamo, n’ikiyaga yajyamo koga akarohama cyangwa agahura n’imvubu ikamutwara. Impungenge zo turazigira ariko nta kundi nyine”.

Umurenge wa Ndego ni umwe mu mirenge yabayeho nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu kuko mbere hari Parike y’Akagera.

Ni umurenge wabanje guturwa n’abaturage bake, ariko kubera ubutaka bushya bwera bagenda biyongera umunsi ku wundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo amazi arigita abaye make muri nappe cg aquifere yegereye ikiyaga nayikondo ikuramo amazi, amazi abona umwanya wokwinjiramo. Umuti ni ukwirinda ikintu cyose cyatuma amazi atemba aho kurigita muri ako gace

BAGULIJORO Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka