Batoye “Yego” bafite icyizere ko Perezida Kagame aziyamamaza

Bamwe mu bitabiriye itora rya referandumu mu Mujyi wa Kigali bavuze ko batoye “Yego” kuko bafitiye icyizere Perezida Paul Kagame cy’uko aziyamamaza.

Basobanura ko batoye “Yego” yo kwemera ko Itegeko Nshinga ryo muri 2003 rivugururwa, rikaba riha Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame kuba yazakomeza kuyobora Abanyarwanda.

Abitabiriye amatora ya Referandumu baravuga ko bafite icyizere cy'uko Kagame azabemerera kwiyamamaza.
Abitabiriye amatora ya Referandumu baravuga ko bafite icyizere cy’uko Kagame azabemerera kwiyamamaza.

Umubyeyi utuye muri Rurenge ku Muhima yavuze ko kuva Perezida Kagame yaremeye ko haba itora rya referandumu bihagije kugira ngo bagire icyizere.

Uwitwa Alfred, na we wari uje gutora, yagize ati ”Twebwe uruhare rwacu twarugaragaje kandi turamushaka (Perezida Kagame) cyane, ariko mu gihe yabona bidakunda yagena undi nubwo bitanshimisha.”

Uwitwa Alfonsine N. yagize ati ”Byatubabaza cyane atemeye kutuyobora, nshingiye ku gihe n’imbaraga tumaze gukoresha.”

Undi mugabo utashatse kwivuga amazina yagize ati “Ntabwo twamushyiraho igitutu ariko twarabimusabye ko akomeza kutuyobora kandi twagaragaje uruhare rwacu nk’Abanyarwanda.

Uwitwa Mukandekezi utuye mu Akabasengerezi, yavuze ko yatoye “YEGO” yizeye ko Perezida Kagame azemera kwiyamamaza; akabishingira ku kuba “ubwe yarivugiye ko azatanga igisubizo nyuma ya referandumu”.

Abaturage bitabiriye amatora ari benshi mu bice bitandukanye by’igihugu. Imirongo yari miremire imbere y’ibiro by’itora kandi benshi bemezaga ko baje gutora “Yego”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka