Batewe impungenge n’ibyuho bya ruswa bigaragara mu nzego z’uburezi n’ubuzima

Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu baravuga ko batewe impungenge n’ibyuho bya ruswa bikigaragara mu nzego zitandukanye ariko by’umwihariko mu burezi no mu buzima.

Umunyamabanga Mukuru wa TIR Apollinaire Mupiganyi avuga ko igipimo cya 3 na 5 cyagaragaye mu rwego rw'uburezi kiri hejuru cyane
Umunyamabanga Mukuru wa TIR Apollinaire Mupiganyi avuga ko igipimo cya 3 na 5 cyagaragaye mu rwego rw’uburezi kiri hejuru cyane

Ngo muri izi nzego hagaragara cyane ibyuho bya ruswa birimo ishingiye ku kimenyane gikorwa mu gihe cyo gutanga akazi cyangwa se serivisi, bikaba bigira ingaruka cyane ku byiciro bitandukanye by’abaturage, biganjemo abakene cyane, abagore, abafite ubumuga ndetse n’abandi bashobora kugirwaho ingaruka no kubura izo serivisi mu gihe basabwe ruswa.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bayibwiye ko muri izo nzego hakiri ibyuho bya ruswa biri ku gipimo kiri hejuru, kuko ari ibintu babona kenshi iyo bagiye gushaka serivisi.

Uwo twise Mutesi yagize ati “Ndavuga ibyo nabonye ntabwo ari ibyo numvise ku bandi, aho umuntu agenda agiye gusaba serivisi yo kugira ngo avuzwe kandi yazindutse yageze ku bitaro kare, haba haje undi muntu uziranye na muganga urimo, akamuhamagara kuri telefone, akamubwira ati injira, wa wundi bikaba ngombwa ko ahirirwa cyangwa akahamara igihe, urumva umwanya aba atakaje kandi yazindutse.”

Akomeza agira ati “Muri serivisi y’ababyeyi batwite hari igihe umuganga ari nk’umugabo agenda ngo agiye kugusuzuma, yajya ku gusuzuma akabanza agakinga agashaka uko agusambanya, kandi byabayeho byaragaragaye ntabwo ari inkuru umuntu ahimba, ni ibintu bibaho, jye ku giti cyanjye byambayeho.”

Mugenzi we twise Akimana afite umwana w’umukobwa wavukanye ubumuga bukomatanyije, avuga ko yavukijwe uburenganzira bwo kwiga ndetse no kuvuzwa, bifite aho bihuriye n’uko yabuze amafaranga ya ruswa atanga.

Ati “Nyuma yaho nza kumenya ko hari umucuruzi ufite umwana umeze nk’uwanjye, tukaba twese turi mu cyiciro cya gatatu, buriya ibyiciro byagiye bidukoraho, we agiye kwaka serivisi kugira ngo abone uko azavuza uwo mwana akomeze n’uburezi bwe, baramuhindura bamuvana muri gatatu bamushyira muri rimwe, mbimenye nanjye ngiyeyo baranyangira, n’uko umwana avutswa uburenganzira gutyo, ubu twicaranye mu rugo, mbese imirimo yose isaba kugira ngo ndenge urugo tuba turi kumwe kugira ngo hatagira uwa muhohotera.”

Ibyo abaturage bavuga binashimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ukimakaza imiyoborere myiza (Transparency International Rwanda/TIR), bugashyirwa hanze tariki 30 Gicurasi 2024, bwagaragaje ko hakigaragara ibyuho bya ruswa mu nzego z’uburezi n’ubuzima.

Ni ubushakashatsi bwakorewe mu Turere dutanu tw’Igihugu hakoreshejwe uburyo bw’ikusanyamakuru mu biganiro byagaragaje ko ibyuho bya ruswa biri hejuru muri serivisi zitangirwa mu nzego z’uburezi ugereranyije n’iz’ubuzima.

Umunyamabanga Mukuru wa TIR Apollinaire Mupiganyi, avuga ko mu hantu batoranyije hagera kuri hatanu hatangirwa serivisi muri izo nzego, basanze ibyuho bya ruswa biri hejuru.

Ati “Ntabwo ishusho ari nziza cyane, by’umwihariko muri serivisi z’uburezi biragaragara ko ibyuho bya ruswa biri hejuru, kuko mu hantu hatangirwa serivisi twatoranyije hagera kuri hatanu biri hagati ya 3 na 5, bivuga ngo ibyuho bya ruswa biri hejuru, bitandukanye n’ibyo twabonye mu buzima mu hantu hatangirwa za serivisi cyangwa aho abaturage bashobora guhura na ruswa.”

Muri serivisi zibanzweho mu burezi, harimo imitangire y’amasoko mu bigo by’amashuri, gutanga akazi, kwimura abarimu, hose hagiye hagaragara ibyuho biri hagati ya 3 na 5.

Ni ubushakashatsi bwakorewe mu Turere twa Musanze, Rubavu, Rusizi, Kayonza na Huye, uretse mu Rwanda bukaba burimo no gukorerwa mu bihugu nka RDC, Ghana, Madagascar mu Bwongereza ndetse no muri Canada.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka