Batewe impungenge n’abana bagaragara ku mihanda nijoro basabiriza

Abatuye mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo bavuga ko batewe impungenge n’abana b’inzererezi bagaragara ku mihanda cyane cyane mu masaha ya nijoro basabiriza abahisi n’abagenzi.

Aba bana bagaragara ku mihanda hagati y’amasaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba na saa sita z’ijoro, aho abagenda mu mihanda baba bagabanutse.

Abana b’inzererezi Kigali Today yasanze mu mujyi rwagati wa Musanze bavuze ko babiterwa no kutagira aho kuba n’icyo barya, bagahitamo ubu buryo bavuga ko aribwo bubatunze.

Umwe muri bo yagize ati: "Ntabwo nzi mama umbyara, papa yarantaye yishakira undi mugore bigira muri Uganda nsigara ntaho kuba nta n’ibyo kurya mfite, mpitamo kwiyizira hano mu muhanda".

Undi mwana na we yagize ati: "Ababyeyi banjye bahoraga mu mirwano, bataduharira, nta kutwambika. Bageze aho baratandukana basiganira kuturera, baduta mu nzu twenyine. Byageze aho tubura ibidutunga; inzu bayidusohoramo kubera kubura ubwishyu, tubura aho kwerekeza twigira ku muhanda. Twese twaratatanye".

Aba bana b’inzererezi bagaragara basabiriza ku mihanda bari mu kigero cy’imyaka 7 na 13. Barimo abavuga ko bakuriye ku muhanda n’abawujemo bataye ishuri kubera ibibazo bavuga ko bagiriye mu miryango yabo.

Hari uwagize ati: "Namaze igihe kinini narishwe n’inzara, mbonye nta kundi nabigenza mpitamo kuza hano ku muhanda. Haba ubwo nasabye nkabona nka 500 nkakuramo ayo kurya andi nkayagura udukweto".

Babajijwe aho barara iyo amasaha akuze, bavuze ko ari muri rigore(imiferege) basasamo ibikarito bakaba ariho barambika umusaya.

Aba bana bagaragara bambaye imyenda yashaje, itameshe kandi batakarabye. Abaturage barimo n’abafite ibikorwa by’ubucuruzi ku nkengero z’imihanda aba bana bakunze kuba barimo ngo bahangayikishijwe n’iki kibazo.

Uwimbabazi ucururiza hafi yaho yagize ati: "Nko mu minsi ishize naratashye ngarutse gucuruza mu gitondo nsanga bamennye ikirahuri cy’urugi bafata amandazi na gateau byari byaraye aha ducururiza, nasanze nta n’ako kubara inkuru gahari. Urumva ko ni ikibazo, hakwiye kugira igikorwa aba bana bagashakirwa imiryango cyangwa ahandi baba bitaweho, natwe tukagira agahenge".

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine avuga ko bumwe mu buryo bakoresha mu gukumira iki kibazo burimo no kuba abana bafatwa bakajyanwa mu kigo ngororamuco, bakigishwa ari nako babahuza n’imiryango yabo.

Yagize ati: "Dukora iyo bwabaga tugashyira imbaraga mu kwigisha aba bana, abanangiye bagakomeza kugaragara mu mihanda tukabafata bakoherezwa muri transit center, ni naho ababyeyi babo baza kubafata bakemeranywa n’ubuyobozi y’uko bagiye kwita ku bana babo. Ibi bigenda bidufasha kuko abenshi usanga batongera kugaruka mu mihanda kuko baba bigishijwe hamwe n’ababyeyi babo".

Kuba umujyi wa Musanze ari uw’ubukerarugendo, ukura umunsi ku munsi ari nako abawugana biyongera, kuri Guverineri Gatabazi JMV asanga ikibazo cy’abana bahagaragara basabiriza bisiga isura mbi uyu mujyi; agasaba abayobozi kutagoheka mu gihe aba bana bakigaragara bandagaye ku mihanda.

Yagize ati: "Iby’aba bana basabiriza birababaje rwose, ni ikibazo tugomba gushakira umuti ukarishye kikarangira mu buryo budasubirwaho. Kubikemura mu buryo burambye ni uko habaho kwegera imiryango yabo ikaganirizwa mu buryo bwimbitse, hakemenyekana nyirabayazana w’ikibazo cya buri mwana, bagasubira mu miryango bakomokamo, babone uko bakomeza amashuri no kwitabwaho n’abayeyi babo cyangwa ababarera."

Yongeraho ko: "Uko umujyi ukura umunsi ku wundi ni nako hazamo abantu benshi, ari abajura, abakora uburaya cyangwa abana nk’aba. Hakwiye gushyirwaho ingamba zikomeye zituma umujyi udatakaza isura yawo ".

Uretse kuba aba bana bagaragara ku mihanda basabiriza abahisi n’abagenzi, usanga bari n’ahahurira abantu benshi nko mu masoko udusanteri n’ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyamara ubuyobozi bwigihugu niburebe uburenganzira bwabana koko Hari abana benshi cyane barenganye bituma bajya mumuhanda jye nfite ubuhanya bukomeye mama yatubyaye turi 7 ariko yataye abana 3
Munzu ari bato ajyagushaka undimugabo kandi papa yarapfuye abandi baribaraje ikigari koko Nubundi babagaho nabi yewe nibirebire bikomeye ariko Turashima imana yaturinze twarakuze bamwe barize bagiye kurangiza Kaminuza ni birebire muzansure mbahe ubuhanya ababyeyi bamwe bareste inshingano zabo

Jise yanditse ku itariki ya: 6-01-2020  →  Musubize

Ariko se ko leta ntacyo iba itakoze ngo igarure abana mu mashuri .irateganya iki kdi yongera gukora ngo bave muburara. Hatagwa amata ku mashuri iki cyatuma baza ku ishuri. Baragaburirwa kumashuri iki ni cya kabiri. Ese noneho icyakorwa nuko buri wese nabigira ibye yabona umwana ugenda kumuhanda hagati ya saa 18h30 na 5h00 zigitonda ugafata uwo mwana ukamushyikiriza ubuyobozi

HITIMANA Anny Celestin yanditse ku itariki ya: 6-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka