Batesha abagabo babo ingo kubera ihohotera babakorera
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Ndaro muri Ngororero baravugwaho kuba nyirabayazana bo gutuma abagabo bata ingo zabo kubera kubahohotera.

Muri uwo murenge, hamaze iminsi havugwa abago bata ingo, abandi ngo bakarogwa n’abagore bashakanye. Ibi ngo ni impamvu ituma bamwe mu bagabo bahitamo guta ingo bakigendera, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Nzungize Cyriaque.
Agira ati “Hari abagore benshi ubona bigize nk’indaya bagatesha umutwe abagabo maze bakigendera.”
Atanga urugero ko mu kwezi kwa Nzeri hari abagabo bane bataye ingo zabo kubera guhototerwa.
Umusaza witwa Rubali Vincent, ufite imyaka 75, nawe yemeza aya makuru nawe ngo byamubayeho. Ati “Iyo urebye nabi baranakuroga inaha hari abagabo barogwa. Njyewe umugore yankuye mu isambu yanjye ndimuka ndamuhunga.”
Uyu musaza avuga ko ahanini biterwa n’ubusinzi cyangwa gushaka kwigarurira imitungo.
Ugirumurera Elisabeth, umukobwa utarashaka we avuga ko yumva amakuru ko abagabo nkabo batotezwa bagata ingo biterwa no kuba badahahira ingo zabo.
Kampire Christine ukuriye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Ngororero, avuga ko iki kibazo bazagikemura binyujijwe mu mugoroba w’ababyeyi.
Ati “Byose biterwa no kuba batitabira umugoroba w’ababyeyi. Tugiye gushyira imbaraga mu bwitabire bwawo maze abagabo n’abagore bongere banoze imibanire.”
Kuradusenge Janvier, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere nawe avuga ko ibyo biterwa n’abagore bitiranya uburinganire no kwiganzura abagabo.
Ati “Ni byo turacyafite bamwe mu bagore bumva ko genda (gender) ari ukwiganzura abagabo, ariko twatangiye gusura ingo nkizo tukazigira inama.”
Nta mubare nyawo w’abagabo bataye ingo zabo kubera guhunga abagore uratangazwa, kuko ngo hari abagenda bakagira isoni zo kuvuga ko bahunze ahubwo bakavuga ko bagiye gupagasa, ariko ntibagaruke.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ubu abagabo basigaye barise ubwo bunyagwa ngo njume.
BURYA UKURI KURARYANA ARIKO NTIBYOROSHYE ABAGORE BAMWE NABAMWE BITIRANYA UBURINGANIRE JYEWE MBONA HAKENEWE AMAHUGURWA KUBADAMU KUKO NTIBYOROSHYE,UBURINGANIRE NTAHO BUHURIRA NOKWICA INSHINGANO Z’UMUGORE,NTABWO ARAHO GUSA BIRI HOSE,NOGUSUZUGURA ABAGABO BANYU TUGEZE MUBIHE BIBI IBYANDITWE BITUBWIRA ARIKO TWIHANGANE TUGERAGEZE.
Nturukakukibanda arko abobagore bagerageze bahindure imyumvire ikindinanenga abayobozibatakumiye ibibazobitaraba kdi turabizimugiyekubikemura amaziyararenze inkombe mufatire ahobigereye wendabyagira ahobigarukira Murakoze