Baterwa ishema no kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, bemeza ko baterwa ishema no kuba abanyamuryango, kubera ibikorwa by’iterambere bamaze kwigezaho.

Abagore bishimira ko FPR-Inkotanyi yagize uruhare mu iterambere ryabo
Abagore bishimira ko FPR-Inkotanyi yagize uruhare mu iterambere ryabo

Babitangaje ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2012, mu Nteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Gahanga, yari yahuje abanyamuryango bo mu tugari uko ari dutandatu tuwugize.

Bamwe muribo biganjemo abagore, bavuga ko ibikorwa byawo byatumye bava mu bwigunge bari barahejejwemo na Leta ya Habyarimana, aho hari ibikorwa umugore yahezwagamo, bityo bikamudindiza mu iterambere, ku buryo ntacyo yashoboraga kwimarira uretse guhora ategeye amaboko umugabo.

Florance Uwimbabazi wo mu murenge wa Gahanga avuga ko abagore bo muri uyu murenge biteje imbere, kubera amahirwe bahawe, bitandukanye na cyera aho bari barasigajwe inyuma.

Ati “Kuba muri FPR numva ari ishema kuri jye, kuko cyera twari twarasigajwe inyuma, tukumva ko nta jambo twagira nk’abagore, ariko aho umuryango tugenda dusobanukirwa n’ibikorwa byawo byigaragaza, natwe twarasobanukiwe turakora twumva ko twagira inshingano nk’abagore, mu rwego rwo gufatanya n’abatware bacu”.

Akomeza agira ati “Ndakora n’ubwo umugabo atagira icyo yinjiza nanjye ndavuga ngo hari icyo nakwinjiza, umwana nkaba namwishyurira ishuri, cyangwa niba n’ibati ry’inzu ryava hejuru, nanjye nkaba nabasha kurigura ntategereje umugabo rigasubira ku nzu. Nanjye nkumva ari ishema nk’umugore, kandi nshyigikiwe bitewe n’umuryango wa FPR-Inkotanyi”.

Bitabiriye Inteko rusange y'umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gahanga
Bitabiriye Inteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gahanga

Abagabo nabo bemeza ko kuba mu gihugu gitanga amahirwe kuri buri wese, byabafashije gukora bagatera imbere, bagatanga imirimo ku bandi.

Emmanuel Rutayisire avuga ko mu bikorwa bye by’ubucuruzi bimufasha mu gutanga imisanzu itandukanye, kugira ngo bakomeze kujyana n’iterambere ry’Igihugu, ariko kandi ngo byanafashije abandi benshi kubona imirimo.

Ati “Turishimira ko twafashije gufasha umurenge gukemura ikibazo cy’ubushomeri, kubera ko duha akazi urubyiruko n’abagore batishoboye tubinyujije mu nzego z’ubuyobozi ziba zatugaragarije ko harimo abantu koko bashomereye kandi badafite imibereho. Twishimira ko ishoramari ryacu ryagize uruhare mu mibereho myiza y’abaturage bo mu Murenge wa Gahanga”.

Jacques Rwigema ni chairman wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gahanga, avuga ko n’ubwo FPR ari Ishyaka ariko ari umuryango kandi abaturage bishimiye.

Ati “Bawishimiye kubera ibikorwa byawo, ibyo ibagezaho mu rwego rw’imiyoborere myiza, ubukungu, ubutabera, n’imibereho myiza, arizo nkingi umuryango wubakiyeho, nk’umuryango uyoboye Igihugu. Abaturage barawukunda kandi barawishimiye kubera ibyiza ubagezaho biri mu bumwe, demokarasi n’amajyambere”.

Muri iyi nteko rusange abanyamuryango bagaragarijwe ibikorwa byagezweho mu myaka ibiri ishize, birimo ibikorwa remezo, gufasha abatishoboye, banahigira gukora ibindi bikubiye mu nkingi enye z’umuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka