Batekereza ko integanyanyigisho ku mategeko y’umuhanda yagabanya impanuka

Abahagarariye amasosiyete n’amakoperative y’abatwara ibinyabiziga mu Karere ka Huye, batekereza ko haramutse hashyizweho integanyanyigisho ku mategeko y’umuhanda, byakemura ikibazo cy’impanuka mu muhanda.

Uyu munyegare utwaye ibisheke ashobora guteza impanuka, ibyo ahetse byuzuye umuhanda
Uyu munyegare utwaye ibisheke ashobora guteza impanuka, ibyo ahetse byuzuye umuhanda

Babibwiye Abasenateri bari muri komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano babagendereye tariki 14 Ugushyingo 2022, baje kureba impamvu impanuka zitagabanuka nyamara hari ingamba zafashwe mu kuzikumira, harimo n’ibyasabwe n’abasenateri mu mwaka w’2015.

Mu biganiro n’Abasenateri, hagaragajwe ko ubumenyi bukeya ku myitwarire yo mu muhanda buri mu bituma impanuka zitagabanuka, kandi ko mu byakemura iki kibazo harimo gushyiraho integanyanyigisho ku myigishirize y’amategeko y’umuhanda yagenderwaho mu mashuri, ku bantu bakuru muri rusange ndetse no mu mashuri yigisha ibyo gutwara ibinyabiziga.

Kimwe mu byashingiweho hatangwa iki gitekerezo ni ukuba ngo hari amakamyo adafite amakoperative abarizwamo, urugero nk’ayo bita Hoho, byagaragaye ko akora impanuka zitari nkeya, bitewe ahanini n’uko abayatwara batita ku mabwiriza agenga ikoreshwa ry’imihanda.

Ikindi, ngo abanyonzi baba ababigize umwuga kimwe n’abagenda ku magare bisanzwe, na bo bakunze gutera impanuka, kuko hari abo usanga bagonze ibindi binyabiziga bitegereje ko abanyamaguru bambuka, abandi bakagonga ibindi binyabiziga ahantu hahanamye kubera umuvuduko ukabije, abandi na bo ugasanga bafashe ku makamyo bikaza kubaviramo impanuka.

John Bosco Hagenimana uhagarariye Star Express mu Ntara y’Amajyepfo yagize ati “Usanga abanyamagare ari bo batazi kugendera mu muhanda. Mushobora guhura, aho yakagendeye mu mukono we, akanyura mu w’imodoka ikamugonga. Hari n’uwo duherutse kubona yafashe ku ikamyo, ayirekuye ahita atambuka yikubita mu modoka yari ije, ahita apfa.”

Emerance Umurerwa uhagarariye abanyonzi mu Karere ka Huye, avuga ko iki kibazo bakizi, n’ikimenyimenyi muri uyu mwaka ngo bamaze gupfusha abanyonzi 3 bazize impanuka.

Basuye ahagenzurirwa ubuziranenge bw'ibinyabiziga
Basuye ahagenzurirwa ubuziranenge bw’ibinyabiziga

Ariko ngo batangiye kugishakira umuti bakora ku buryo abanyonzi babitangiye vuba bahabwa amakarita abibemerera ari uko babanje kugaragaza ko bize cyangwa bari kwiga amategeko y’umuhanda, kugira ngo bazakorere ‘Permi provisoire’.

Ikibazo bafite kibakomereye ngo ni ukuba abanyonzi babimazemo igihe barimo abenshi batazi gusoma no kwandika, ku buryo n’ubwo batangiye kubahuza n’amashuri yigisha ibijyanye n’imyitwarire yo mu muhanda, hari impungenge ko batazabasha gukora ibizamini ngo babone permi provisoire.

Icyakora, umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, André Kamana, avuga ko buri mwaka bigisha abantu bakuze gusoma no kwandika, kandi ko n’abanyonzi babishaka bazabibigisha.

Mu bindi byagaragajwe bitera impanuka harimo umuvuduko ku modoka za Leta zitandikirwa, n’iz’abantu ku giti cyabo zitarimo utugabanyamuvuduko, n’abashoferi usanga batwaye basinze cyangwa bavugira kuri telefone.

Abasenateri baganiriye n’abagaragaje ibi bitekerezo bavuze ko bazabiganiraho, hakazavamo izindi ngamba zo guca impanuka mu muhanda.

Abahagarariye abatwara ibinyabiziga mu nama n'Abasenateri
Abahagarariye abatwara ibinyabiziga mu nama n’Abasenateri

Igenzura ryakozwe na Polisi y’u Rwanda muri Kanama 2022, ryerekanye ko hakigaragara imodoka zigenda mu muhanda zitarakorewe igenzura (controle technique), aho mu minsi ine gusa Polisi yari imaze gufata imodoka 969 mu Gihugu hose.

Imibare kandi igaragaza ko hakiri impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda: mu 2018 zahitanye abantu 597; mu 2019 zahitana 673; mu 2020 zahitana 675; naho mu 2021 zihitana 655. Muri rusange, imfu zikomoka ku mpanuka z’umuhanda ni 6.41% z’impfu zose mu gihugu.

Ubushakashatsi bwa RGB ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi (Citizen Report Card/CRC 2022), bugaragaza ko mu mbogamizi ku mutekano w’abantu n’ibintu, impanuka zo mu muhanda zifite 31.6%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka