Bategereje “yego” ya Kagame kuko biteguye kumutora

Abaturage bashima abadepite ko bubahirije ibyifuzo byabo mu kuvugurura Itegekonshinga, ariko bagaragaza impungenge zo kuba batazi icyo Perezida Kagame abitekerezaho.

Kuri uyu wa gatatu tariki 16 Ukuboza 2015, abadepite bagejeje ku baturage b’Imirenge ya Musambira, Nyarubaka na Kayumbu yo mu karere ka Kamonyi umushinga w’Itegekonshinga ryavuguruwe.

Munganyinka Dorothee arasaba kagame gutanga igisubizo ku bunani.
Munganyinka Dorothee arasaba kagame gutanga igisubizo ku bunani.

Hon. Murumunawabo Cecile na Hon Uwamariya Devotha nibo bari bagiranye ibiganiro n’aba baturage, babemerera kuzawutora.

Aba baturage biganjemo abandikiye Inteko ishingamategeko bayisaba kuvugurura iri tegeko, bongeye gutuma abadepite ku mukuru w’igihugu ngo bamubwire ko nyuma ya Referandumu bategereje kumenya niba aziyamamariza kongera kuyobora kuko ariwe bashaka.

Munganyinka Dorethee w’imyaka 63, asa n’utegeka Prezida Kagame kuzatanga igisubizo muri disikuru isoza umwaka wa 2015, yavuze ko natabikora bazamusanga i Kigali kumwibariza.

Abatanze ibitekerezo bashimye uko umushinga uteye.
Abatanze ibitekerezo bashimye uko umushinga uteye.

yagize ati “Ikintu dusaba Paul Kagame ni ukugira ngo aduhumurize, atubwire ko azemera.

Yunzemo ati “Ndacyabasaba muzambwirire, nziko mwebwe mubana, murakorana ; muti ‘kuri bonne annee igihe baba barasa umwaka, azatwemerere. Natatwemerera tuzamusura aho aba,ubwo nabona intebe yicazaho abantu bagera kuri miliyoni enye, azabyange.”

Uwitwa Nyiringoga Jafari atangaza ko aramutse ahuye ma Perezida Kagame nta kindi yamusaba uretse kumusaba gukomeza kuyobora Abanyarwanda kuko yabagejeje kuri byinshi birimo umutekano, inka, no kubatoza kugira isuku n’ibindi.

Depite Murumunawabo yabijeje kubatumikira.
Depite Murumunawabo yabijeje kubatumikira.

Ati “Afite byinshi yatanze, nibyo byiringiro dufite. Ariko ijambo rimwe ryo kuvuga ngo nzakomeza kubayobora niryo duhora dutegereje.”

Depite Murumunawabo yijeje abaturage ko ubu butumwa bundi bahawe bazabusohoza.

Mu mushinga w’Itegekonshinga uzatorerwa muri Referandumu kuwa gatanu tariki 18 2015, ingingo ya 101 yaravuguruwe manda y’umukuru w’igihugu igirwa imyaka itanu yongerwa inshuro imwe.

Hongerewemo kandi n’ingingo ya 172, iteganya inzibacyuho y’imyaka irindwi. Izi manda zose Kagame akaba yemerewe kwiyamamariza kuziyobora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka