Bategereje moto bemerewe none amaso yaheze mu kirere

Abagore 145 bari mu ishirahamwe Tuzamurane Mugore barasaba guhabwa moto bavuga ko barimanganyijwe, hakaba hagiye gushira umwaka batarazibona.

Ni Moto bahawe tariki ya 02 Kamena 2022 mu muhango wabereye kuri Stade ya Kigali isigaye izwi nka Kigali Pele Stadium muri gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’umufatanyabikorwa wayo S.U.L Mobility, aho ku ikubitiro abagore 25 aribo bagombaga guhabwa moto zikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo kwirinda guhumanya ikirere, mu gihe abandi 120 bagomba guhabwa amahugurwa y’igihe cy’iminsi 90, bakazabona kuzihabwa.

Bimwe mu byo bagombamga guhugurwamo harimo kongererwa ubushobozi n’ubumenyi bwo kuzitwara, kuzikanika, bakanafashwa kubona impushya zo kuzitwara.

Bamwe mu bagore bagombaga kuzihabwa baganiriye na Kigali Today bayitangarije ko kuva icyo gihe kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga batigeze bamenya irengero ryazo, kubera ko bahora babwirwa ko zirimo gushakirwa ibyangombwa.

Umwe muri 25 bagombaga kuzihabwa ku ikubitiro batifuje ko izina rye ritangazwa, avuga ko bari bafite ibyangombwa bisabwa kugira batangire gutwara, ariko kuva icyo gihe batigeze bamenye iherezo ryazo.

Ati “Ikintu byampungabanyijeho nanze akazi mvuga ngo ngiye gutangira nikorere kuko nabonaga byarangiye, ishuri ndarihagarika, urabyumva nawe iyo umuntu abonye ikintu cyo gukora kandi avuga ngo kiramuteza imbere, ahita yumva ko yageze mu yindi ntera, ikintu twifuza ni ukuzihabwa bikava mu mafoto, tukazikoresha icyo tugomba kuzikoresha, kuko ibyangombwa turabifite.”

Mugenzi we ati “SAFI yo ubwayo yatwibwiriye ko bagiye kutwigisha bakatwihera moto, nyuma yaho ntazo twabonye umwaka umwe ugiye gushira, iyo twababazaga baratubwiraga ngo nidutegereze, tugeza aho turanabyibagirwa, byangizeho ingaruka kuko kwiteza imbere kwanjye nari mfite kwarapfuye, kuko nk’icyo nari kubona nayibonye ntabwo nigeze nkibona, nasubiye inyuma nta kintu nigeze ngeraho mu bijyanye n’ubushobozi bwo kwiteza imbere”.

Uretse moto 145, tariki 03 werurwe 2023, mu rwego rwo guteza abagore imbere BK Foundation yatanze moto 20 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miriyoni 50, bivugwa ko nyuma y’icyumweru bahita batangira kuzikoresha, ariko kugeza uyu munsi bakaba batarazibona.

Umukozi wa SAFI ushinzwe ubucuruzi Jerry Ndayishimiye, avuga ko nta moto bigeze bemerera abo bagore ko ahubwo babasezeranije guhugurwa abarangije amahugurwa bakazazihabwa.

Ati “Nyuma yayo mahugurwa 20 bari bujuje ibisabwa bari tayali kujya mu muhanda barazihawe ku bufatanye na BK Foundation, uriya munsi ntabwo wari uwo gutanga moto, wari uwo gutangiza igikorwa cyo guhugura abagore 120 bakazahabwa moto nyuma yayo mahugurwa. Habayemo gutinda bitewe n’impamvu zitandukanye, ubu ngubu turimo kuganira n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo n’abo 100 basigaye batarabona moto nabo bazihabwe”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Iterambere n’imibereho y’abaturage Martine Urujeni wari mu muhango, avuga ko ntabyo yari azi.
Ati “Jye nibwo mbyumvise ndabaza numve uko byagenze kandi n’ibyangombwa twarabitanze bibanditseho, ntabwo 120 zari zigezemo ariko uko zaba zingana kose twazitangiye na carte jaune”.

Ku rundi ruhande SAFI ivuga ko itahita itanga moto ku bantu bataramenya neza kujya mu muhanda, gusa ngo hari abagiye kuzihabwa bamaze kumenya kugenda neza mu muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka