Batatu bo muri FDLR batahukanye n’abagore babo kubera kurambirwa imirimo y’agahato bakoreshwa
Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wa tariki 12/07/2013, Ba Sergent Kayigamba Etienne na Niyitegeka hamwe na soldat umwe bo mu mutwe wa FDLR bageze ku mupaka wa Rusizi I bagarutse mu rwababyaye.
Aba basirikare bavuga ko bari barabujijwe gutaha n’umutwe bakoreragamo kuko ngo wabizezaga ibitangaza byo kuzataha barwanye.
Bakomeza gutangaza ko iyo morari bashyirwagamo nta cyizere bayihaga kubera ko ngo imbaraga zabo zatatanye bitewe n’intambara bahora bahura nazo cyane cyane iz’imitwe yitwaje intwaro ihora irwanira muri Congo.

Sergent Niyitegeka avuga ko muri zone ya Mwenga hakiri abasirikare ba FDLR benshi ariko ngo abenshi babuze uburyo bwo gucika ngo batahuke kubera gutinya ubutegetsi bwa FDLR , kuko ngo hari ibimenyetso by’abantu bagiye bicwa kubera ko ngo amabanga yo gutahuka kwabo aba yamenyekanye mbere.
Aba basirikare bavuga ko bishimiye kugera mu gihugu cyabo kuko ngo bari bamaze kurambirwa n’imirimo y’agahato itagira inyungu bakoreshwaga n’ubutegetsi bwa FDLR.
Abo basirikare batahukanye na Soldat umwe hamwe n’abagore babo, gusa iyo ubabajije impamvu abayobozi babo badatahuka bavuga ko gutahuka ari ibanga ry’umutu ku giti cye kubera gutinya ko babizira.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nubundi imishyikiranonayo yarikuzabaviramo gutuma bataha ubwo nikaribu murwababyaye
Nibave mu mashyamba baze dufatanye kubaka urwatubyaye kuko uwabatsinze ntaho yagiye
Turita twa T-shart se nizo zari zisigaye ari uniform zabo?
Ndabaza:
Izi ngabo za FOCA ko zambaye kimwe hasi no hejuru ni UNIFORM batashye bambaye cyangwa ni imyenda bagiye kugura bageze mu Rwanda maze bose bagura imyenda isa??
aho si UBUHANGA niba atari UBUJIJI?
2. Ko batashye kandi imishyikirano yari yegerejeeeeee!!!!!!!!!!!!?????????????????????