Batatu bakurikiranyweho ubujura bw’ibikoresho bifite agaciro k’asaga miliyoni 19

Abasore batatu bakurikiranywe bakekwaho icyaha cy’ubujura bw’ibikoresho bitandukanye bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 19.

Bakurikiranyweho ibyaha by'ubujura
Bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura

Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021, ni bwo Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abasore batatu bafashwe bakurikiranyweho kwiba ibikoresho bitandukanye by’Umunyaturukiya.

Ibikoresho bakurikiranyweho kwiba birimo intebe, amatapi, frigo, icyuma gishyushya ibyo kurya, hamwe n’imashini itsindagira umuhanda byose bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 19,200,000.

Abafashwe ni Uwimana Jean Paul, Nsengimana Damascène na Ndatimana Anaclet bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwiba, ubuhemu ndetse n’icyaha cyo guhishira ibintu bikomoka ku cyaha, bikaba bihanishwa ibihano bitandukanye, igito muri byo gihanishwa igifungo cy’umwaka mu gihe ikinini gihanishwa igifungo cy’imyaka itanu.

Abo basore bakekwaho kwiba ibintu by'asaga miliyoni 19 Frw
Abo basore bakekwaho kwiba ibintu by’asaga miliyoni 19 Frw

Uwimana Jean Paul wakoreraga Umunyaturukiya akazi k’izamu, avuga ko sebuja yari amaze igihe kigera ku mezi abiri atamuhemba bityo agahitamo kumutwarira ibikoresho kuko yabonaga nta keza ke.

Ati “Kwiba si byiza ariko icyabinteye n’umukire wanjye nakoreraga, jye yanyicishije inzara ndavuga nti nta keza ke n’ubundi sinteze kuzakira, kuko yarazaga uko aje akansigira ibihumbi 10 uko aje akansigira bitanu nyuma najya kumwishyuza akambwira ati yose yateranye umbwire amafaranga, ngasanga nayamazemo”.

Uwimana ngo akazi k’ubuzamu yagakoreraga i Nyarutarama ari naho avuga ko yahamagaje imodoka pagapakira ibintu bakabijyana mu Murenge wa Kinyinya, nyuma bakaza kubihakura babijyana mu Karere ka Kicukiro ari na ho baje gufatirwa nyuma y’uko umukoresha we atanze ikirego.

Izi ntebe ziri mu byari byibwe
Izi ntebe ziri mu byari byibwe

Ismaël, Umunyaturukiya ukora akazi k’ubwubatsi ndetse no kugurishya ibikoresho bitandukanye, avuga ko nyuma yo kwishyura umuzamu we umunsi wakurikiyeho, yakiriye telefone y’abaturanyi bamubwira ko amatara arimo kwaka ko bishoboka ko umuzamu yagiye.

Ati “Twaraje n’umushoferi wanjye turinjira dusanga adahari, dufungura urugi rwo mu bubiko turinjira dusanga byinshi mu bikoresho byibwe, ni bwo twagiye kuri Station ya RIB ya Kinyinya tugatanga ikirego, hari ku ya 07 Nyakanga 2021, nyuma y’amasaha 24 batubwira ko bamufashe kandi bagaruje n’ibyibwe”.

Ismaël avuga ko bakuyemo isomo ryo kujya bakoresha abantu bazwi kandi bizewe kuko gufata ibintu by’agaciro ukabibitsa umuntu ubonye wese ari amakosa bakoze.

Ismaël arashimira cyane inzego z'umutekano mu Rwanda kuko atarabona ahandi bihutisha gukurikirana ikirengo
Ismaël arashimira cyane inzego z’umutekano mu Rwanda kuko atarabona ahandi bihutisha gukurikirana ikirengo

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, avuga ko nta gisobanura na kimwe umuntu yagira yitwaza ko cyatumye yishora mu cyaha kuko aba agomba kukiryozwa ariko kandi ngo abantu barasabwa kwirinda kugura ibyo batazi inkomoko yabyo.

Ati “turasaba abaturarwanda ko bagomba kwirinda kugura ibintu batazi inkomoko zabyo kuko iyo bije gutahurwa ko ari ibijurano bibagiraho ingaruka. Hari ibintu hano mu Mujyi usanga abantu bavuga ngo n’imari ishyushye, iyo mari ishobora kuba yibwe ikaba yakujyana nawe mu nzira zo gukurikiranwa”.

Uwibwe yahise asubizwa ibye
Uwibwe yahise asubizwa ibye

Iperereza kuri icyo kibazo ngo rikaba rigikomeje, kuko hari abavugwa muri uwo mugambi batarafatwa.

Reba iby’ubu bujura muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka