Batatu bakurikiranyweho kwiyitirira Polisi no gukora ibyangombwa bihimbano

Abantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rwa Polisi no gukora ibyangombwa bihimbano, nka Pasiporo n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, birimo ibyo mu bihugu by’abaturanyi.

Babiri muri bo bafashwe tariki 12 Ukwakira 2021 undi afatwa tariki 15 Ukwakira 2021, bakaba beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, bakaba bemera amwe mu makosa bakoze arimo ibyangombwa bihimbano bafatanywe, ariko ikijyanye no kwiyitirira inzego zishinzwe umutekano baragihakana.

Abafashwe ni Phillippe Nyandwi wahoze ari umupolisi akaza gusezererwa ari na we wiyitiriraga urwo rwego, Ivan Gusengimana usanzwe ari umwarimu wigisha gutwara imodoka muri Nyarugenge driving School hamwe na Ali Ruzavaho wafatanywe ibyangombwa bihimbano.

Ali Ruzavaho, avuga ko yasabye Ivan Gusengimana ko yamuhugura ku modoka undi na we akamusaba ko yamushakira abantu bacura impushya zo gutwara ibinyabiziga zo hanze.

Ati “Nibwo nagiye ku muvandimwe umwe waturutse muri Congo, ni we nyiri ibi bintu byose, ndamusobanurira arambwira ati ibyo n’ibintu bito cyane twabikora, nterefona Ivan ndamubwira nti wa muntu yabonetse. Maze arambwira ati kuri perimi imwe tuzajya tumuha angahe, ndamubwira nti reka njye ku mureba mubaze, ndamubaza uwo witwa Justin, arambwira ngo azajya aduha ibihumbi 30, ndamubwira nti none se muri 30 jyewe muzampa angahe, arambwira wowe tuzajya tuguha ibihumbi 10”.

Akomeza agira ati “Ndagenda mbwira Ivan araza aparika hariya ku cyapa kwa Nyiranuma mu Biryogo, ampa amafoto njya gukoresha. Si rimwe kuko twari tumaranye nk’amezi atatu, rimwe akampamagara akampa amafoto, hari igihe yambwiraga ngo musange kuri tapi hariya kuma esikariye, nkahamusanga akampa amafoto cyangwa akayohereza kuri WhatsApp yanjye, nanjye nkayohereza kuri WhatsApp ya wa mugabo”.

Ivan Gusengimana yemera ko yakoze ikosa ryo gufasha abanyeshuri be gushaka ibyangombwa, gusa ngo yakoranye na Nyandwi azi ko ari umupolisi kuko yari asanzwe amuzi ari we.

Ati “Twongeye kubonana ejo bundi ku itariki 12, icyo gihe ikizami cyari cyabaye, aza kumbwira ati nta bantu ufite ngo ngufashe, nahise nibwira ko akiri umupolisi, mpita mushakira abanyeshuri muhereza. Icyo nari nizeye numvaga ko ashobora kumfasha kuko muzi cyera ari umupolisi, kuko yambwiraga ko ashobora kumfasha korohereza abanyeshuri mu bizamini bya perimi, ariko byose byarapfuye kuko bahise badufata”.

Gusa n’ubwo Nyandwi yemera ko yafashwe ari mu manyanga, ntabwo yemera ko yiyitirira urwego rwa Polisi, kuko avuga ko amakosa yafatiwemo ari ubufatanyacyaha cy’abantu bari kumwe bakora ibitemewe, kandi bakaba bari basanzwe bamuzi ari umupolisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko uretse kuba Nyandwi yariyitiriraga kuba umupolisi, ariko no kuba we ari mu makosa bitamubuza gufatwa, gusa ngo ntiyigeze anasezererwa ahubwo yarirukanywe kubera imyitwarire ye.

Ati “Ntekereza ko atari cyo cyaba n’urwitwazo rw’ibyo yakoraga, icya mbere gukorana n’agatsiko k’abakomisiyoneri gashaka kugira ngo karye amafaranga y’abaturage bababeshya ibintu bidashoboka byo gukorera abantu perimi cyangwa se kuzibashakira, no gukorana n’uyunguyu wafatanywe ibyuma bikora impushya zitandukanye. Icyo yaba ari cyo cyose ntacyo kivuze mu gihe yinjiye mu gukora ibyaha nk’uko twamufashe, kandi bigaragara y’uko agomba kubikurikiranwaho n’inzego zibishinzwe mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Abo batatu berekanywe nyuma y’uko tariki 15 Ukwakira 2021, Polisi yerekanye abandi batanu bakurikiranyweho gukorera abandi ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabizi mu mazina atari ayabo.

Polisi iraburira abakomeje kwishora mu byaha nk’ibi ndetse n’ibindi ko itazahwema kubafata kandi bagakurikiranwa n’amategeko, ari na ho ihera isaba Abanyarwanda gusaba serivisi mu nzira zinyuze mu mategeko, ibyangombwa bakabibona mu nzira ziteganyijwe n’amategeko, bakabihabwa n’inzego zibishinzwe, bakirinda ko abanyabyaha bababeshya bakabarya amafaranga yabo, kandi ntacyo bari bubamarire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka