Batatu bakekwaho uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano bafunzwe
Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha RIB kiratangaza ko cyafunze abagabo batatu barimo noteri wiyitiriraga kuba umukozi wo mu butaka hamwe n’uwari ushinzwe gupima ubutaka bakaba bakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.
Aba batatu baracyekwaho gucura umugambi wo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwabo, barangiza bakabugurisha babifashijwemo na noteri wigenga w’ubutaka. Bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irihanangiriza abantu bakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite ikibutsa abantu kugira amakenga igihe bagura ubutaka bakabanza kubumenyaho amakuru ahagije banyuze kuri *651# y’ikihgo cy’igihugu cy’ubutaka, no kwihutira gutanga amakuru ku babugurisha mu buryo butemewe n’amategeko.
Dr Murangira yaboneyeho gusaba abaturage gushishoza mu gihe bagiye kugura ubutaka kuko abakoramo ubujura babaye benshi.
Ohereza igitekerezo
|