Batanu bafashwe bacyekwaho kwiba ibikoresho bitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba

Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango na Gatsibo yafashe abantu Batanu bacyekwaho kwiba batiri (Batteries) n’imirasire y’izuba (Solar Panels) by’abaturage batishoboye, muri ibyo bikoresho hakaba harimo n’ibyo Polisi irimo guha abaturage batishoboye mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo.

Mu Karere ka Gatsibo hafashwe uwitwa Bagarirayose Jean Paul w’imyaka 38 na Uwamahoro Innocent w’imyaka 31, bafatanywe batiri ebyiri muri eshatu bakuye mu mazu y’abaturage. Mu Karere ka Ruhango hafashwe uwitwa Niyorurema Seth w’imyaka 40, Nzirorera Sylvain 26 na Niragijumukiza Elamu w’imyaka 35, aba bafatanywe imirasire y’izuba 4 na batiri imwe, bose bafashwe ku wa Gatatu tariki ya 10 Ugushyingo 2021.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo Bagarirayose na Uwamahoro bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, Akagari ka Murambi, Umudugudu wa Rwimboga baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu binjiye mu mazu yabo biba batiri zitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku zuba barimo guhabwa na Polisi y’u Rwanda muri iyi minsi. Twatangiye iperereza tuza kugera ku muturage atubwira ko Uwamahoro yamugurishije batiri ebyiri, twagiye kureba Uwamahoro nawe atubwira ko yazihawe na Bagarirayose, twahise dufata Uwamahoro na Bagarirayose.”

Bagarirayose avuga ko mu kwiba ziriya bateri yacunze ba nyiri urugo bagiye mu mirima yica amadirishya y’inzu ajya mu nzu akuramo ziriya batiri. Imwe yayigurishaga Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 7,500, ebyiri zabonetse haracyarimo gushakishwa indi.

SP Kanamugire yavuze ko mu Karere ka Ruhango uwitwa Niyorurema Seth yafashwe nijoro avuye kumanura imirasire y’izuba ku mazu y’abaturage, yafatanwe imirasire itatu na batiri imwe, amaze gufatwa hakomeje iperereza hafatwa n’abandi babiri buri umwe afatanwa umurasire umwe.

SP Kanamugire yagize ati “Abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko hari abantu barimo kubiba bateri n’imirasire y’izuba Leta irimo kubashyirira ku mazu. Ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano twatangiye ibikorwa byo gushaka abakora abo bajura. Mu ijoro rya tariki ya 10 Ugushyingo, abanyerondo bahuye na Niyorurerama Seth afite imirasire 3 na batiri imwe yiyemerera ko avuye kubyiba ku mazu y’abaturage. Mu gitondo Polisi yagiye mu rugo rwa Nzirorera Sylvain kuko na we yaracyekwaga, tuhasanga umurasire w’izuba umwe no kwa Niragijumukiza Elamu tuhasanga undi umwe.”

Uwo muyobozi yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda ubujura, abasaba gufata neza ibikorwaremezo Leta igenda igeza ku baturage.

Ati “Biriya bikorwa birimo kwibwa ni ibyo Leta igenda igeza ku miryango itishoboye mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere. Biragayitse kuba hari abanyura inyuma bakajya kubyiba bakabigurisha, ariko ababikora bose bamenye ko bazajya bafatwa bakabihanirwa.”

Yakomeje agira inama abaturage kumenya ko bafite inshingano zo gucunga umutekano w’ibikorwa Leta igeza ku baturage baramuka hari uwo babonye abyangiza bakihutira gutanga amakuru.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka