Batangiye kumva neza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge
Mu gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, mu karere ka Kirehe ho mu murenge wa Mushikiri abaturage bishimiye aho bageze mu bumwe n’ubwiyunge.
Mu buhamya bwatanzwe hagaragajwe ko n’ubwo habayeho gutatira igihango bamwe bakishora muri Jenoside no kwangiza imitungo ya bagenzi babo,basanga intwaro y’ubumwe n’ubwiyunge ari ugusaba imbabazi no kubabarira.

Cyimana Pontien wababariwe n’umuturanyi we nyuma yo kwangiza imitungo y’amafaranga ibihumbi 195 agira ati“Kubera amateka mabi yaranze igihugu nagize ikibazo njya kwa Masenge nkura yo imitungo y’amafaranga ibihumbi 194, naramwegereye musaba imbabazi arazimpa none ubu iyo afite ibirori ninjye ubiyobora najye nabigira akabiyobora ubumwe n’ubwiyunge tubukomereho”.
Mafenge Jean de Dieu nawe ati “Nakagombye kuba ndi umukire kuko nishyuzaga Miliyoni zisaga 20 ariko nta nimwe nishyuje uwangezeho wese namuhaye imbabazi n’uyu Potien narazimuhaye, tubanye mu mahoro”.

Abatanze ibiganiro bose bibanze kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda bavuga ko nta gikwiye gutanya Abanyarwanda, basaba abaturage kwirinda amacakubiri baba abarinzi b’igihango.
Gatibita Wilfran Perezida wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Kirehe yagarutse ku nsanganyamatsiko asaba abaturage guharanira ubumwe n’ubwiyunge.

Ati nk’uko insanganyamatsiko ibivuga“Abarinzi b’igihango mu mujishi wa Ndi umunyarwanda”mu bakurambere nta wamenaga amaraso ya mugenzi we, byari ikizira ariko abanyamahanga batangira guteranya abanyarwanda bari bunze ubumwe”.
Akomeza avuga ko bamwe batatiye igihango bica abandi, avuga ko icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge ari ukwibuka ibihe bibi bakareba imbere.
Murekatete Jacqueline umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye abaturage gukura isoma mu mateka mabi yaranze u Rwanda,ashima abagize uruhare mu guhagarika Jenoside barangajwe na Perezida Paul Kagame.

Yasabye urubyiruko gukomeza gutera ikirenge mu cya bakuru babo baharanira ubumwe n’ubwiyunge.

Mu murenge wa Mushikiri mu manza 285 z’abangije imitungo hamaze kurangizwa 222 inyinshi zarangijwe binyuze muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge aho abahemutse bagiye basaba abo bahemukiye imbabazi, hari gahunda yo kurangiza izasigaye muri iki cyumweru.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|