Batandatu begukanye miliyoni muri “MTN Yora Cash”
Abanyamahirwe batandatu bashyikirijwe igihembo cy’amafaranga miliyoni umwe umwe muri gahunda ya sosiyete y’itumanaho ya MTN yiswe “MTN Yora Cash”, aho abandika ubutumwa bugufi bwinshi cyangwa bagahamagara kenshi gashoboka ku munsi babona ibihembo.
Abahembwe kuri uyu wa kane tariki 06/6/2013 bavuga ko bisaba gushirika ubute no kwemera guhara amafaranga menshi, umuntu ahamagara inshuti n’abavandimwe kenshi gashoboka, cyangwa akabohereza ubutumwa bwinshi cyane.
Murenzi Jean Bosco, ucuruza muri butike (boutique), yahamagawe na MTN imumenyesha ko yegukanye igihembo cya miliyoni, nyuma yo kubona amanota arenga ibihumbi 190 amaze kohereza ubutumwa mu gihe cy’amasaha 24, ahereye ku wa gatanu saa cyenda z’ijoro (umunsi ugitangira).
Avuga ko yashyize amafaranga ibihumbi 100 muri telefone, byo kwandika ubutumwa bugufi gusa, kugeza birangiye, aho yandikaga ubutitsa.
Icyakora “ushobora kuyashyiramo ukayahomba cyangwa ugahamagarwa ko watsindiye igihembo kiri munsi ya miliyoni atarashiramo; biterwa n’umubare w’abitabiriye ayo marushanwa”, nk’uko Murenzi yasobanuye.
Uwamahoro Alphonse nawe ucuruza muri boutique, avuga ko yahamagaye abantu benshi bashoboka kuva ku wa kane ninjoro kugeza ku wa gatanu. Ngo yashyizemo amafanga ari hagati y’ibihumbi 35 na 40, amaze kugeza ku manota arenga ibihumbi 150, yumva muri MTN baramuhamagaye bamumenyesha ko yatsindiye miliyoni.

“Ni uguhamagara kenshi gashoboka, aho kugirango uhamagare umuntu umwe umare umwanya”, nk’uko Uwamahoro ajya inama.
Iyo umuntu yoherereje undi ubutumwa rimwe gusa ngo aba atsindiye amanota 20, nk’uko Robert Mugabe, ushinzwe gukorana n’itangazamakuru muri MTN yasobanuye.
Mugabe agira ati: “Nubwo intego y’ingenzi ari ukubona inyungu kuri MTN, ariko ikigamijwe ni ugusabana n’abafatabuguzi bacu bakatwiyumvamo, kandi nabo bakagira ayo mahirwe yo kwiteza imbere”.
Mugabe yavuze ko nta manota runaka fatiro MTN igezaho, kuko ngo imashini ariyo ibara nyuma y’umunsi ikerekana uwagize amanota menshi kurusha abandi mu bafatabuguzi bose b’iyo sosiyete. Hahembwe abantu batandatu bagiye barushanwa ku munsi mu minsi itandatu ishize.
Mu bindi bihembo bitari miliyoni imwe MTN itanga muri Yora Cash, hari amafaranga yo guhamagara ibihumbi bitanu ku munsi yoherezwa muri telefone z’abantu 300, n’andi 5000 atangwa mu ntoki ku bantu 100.
Mu gutangira iyi tombola, ngo abafatabuguzi bose ba MTN bohererejwe ubutumwa bubakangurira kwitabira gahunda ya “Yora Cash”.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|