Batahutse kuberako ngo ntacyo bikekaho kibi bakoze mu gihugu cyabo
Abanyarwanda biganjemo abagore n’abana bageze mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi, tariki 19/09/2013, bavuga ko batahutse kuko ntacyo bishinja dore ko ngo bagiye bakiri bato bahunganye n’ababyeyi babo.
Abenshi muri aba babyeyi bakiri bato batangaza ko abagabo babo bagiye bapfira muri Congo bishwe n’intambara, ibi ngo byatumye abenshi muri aba babyeyi batahuka kubera ko ngo gukomeza kuba muri Congo bibarambiye kandi nta cyaha bakoze mu gihugu cyabo kuko bahunze bakiri bato.

Abenshi muri aba Banyarwanda 19 baturutse muri zone ya Fizi na Uvira bakomoka mu cyahoze ari Gikongoro na Cyangugu ariko bamwe muri bo bavuga ko ngo batazi iwabo usibye kugenda barangisha.
Bimwe mu byatumye batinda gutahuka ni ibihuha by’iterabwoba babwiraga ko mu Rwanda nta mahoro abatahutse bagira. ,Gusa ngo bagiye batohoza ayo makuru bamenya ko ari ibinyoma bituma bashakisha uburyo bwo kugera muri HCR ibafasha gutahuka.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|