Batahutse bahunga imirimo y’intica ntikize

Abanyarwanda 10 bageze ku mupaka wa Rusizi I mugitondo cyo kuwa 13/08/2013 bava muri Congo aho ngo bari bamaze imyaka hafi 20 bamerewe nabi n’imibereho mibi.

Nyirarukundo Muhawenimana avuga ko imirimo bari barimo yo guhora bahingiririza kugira ngo baramuke ngo itagira icyo ibagezaho kandi ngo ntituma abana babo bataburara kandi bitwa ngo bakoze, ibyo ngo byatumaga batekereza gutaha ariko bagacibwa intege na FDLR kuko ngo bababwirako bagiye gupfa.

Ibi byagarutsweho n’umusaza Mushokambere wimyaka 63 aho avuga ko FDLR ikomeje kubera imbogamizi abifuza gutahuka kubera gutinya ko bazasigara bonyine mu mashyamba.

Abanyarwanda batahutse bava muri Congo kuri uyu wa 13/08/2013.
Abanyarwanda batahutse bava muri Congo kuri uyu wa 13/08/2013.

Aba Banyarwanda batangaza ko imibereho yabo yari iteye agahinda kuko ngo abana babo batiga ndetse ngo bagakoreshwa n’imirimo y’ingufu batarageza igihe.

Aha aba bagabo bavuga ko urubyiruko rwinshi rwinjizwa mu gisirikare cya FDLR kandi bakiri bato , nyamara ngo bategereje umusaruro bibaha baraheba.

Aba batahutse bavuga ko nta cyiza bigeze babonera muri Congo n’abakiriyo ari amaburakindi kuko ngo nta mahoro bafite kuko ngo bahora mu ntambara.

Aba Banyarwanda batahutse barimo abagabo 3, umugore 1 n’abana 6 bakaba bavuye muri zone za Karehe na Jwi.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka