Basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, bashima ubutwari bw’Inkotanyi

Abaturage bo mu Kagari ka Muyange mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ku itariki ya 04 Nyakanga 2023, basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura ahakorera Inteko Ishinga Amategeko.

Gusura iyi ngoro y’amateka babikoze ku munsi na wo ubwawo ufite amateka akomeye nk’uko babisobanuye. Impamvu batekereje kubihuza ngo ni ukwibuka aho bavuye, aho bageze n’icyo basabwa gukora mu gusigasira ibyagezweho.

Uwitwa Kankundiye Odette utuye mu Mudugudu wa Rugunga mu Kagari ka Muyange, yavuze ko bibibutsa ko guhagarika Jenoside byabaye intangiriro yo kubaka u Rwanda rushya, bishimira aho rugeze mu iterambere.

Kankundiye Odette
Kankundiye Odette

Abasuye iyi ngoro barimo abakuze n’urubyiruko icyakora rutari rwinshi kuko bamwe bakiri ku mashuri.

Mu gihe hashize imyaka 29 Jenoside ihagaritswe, abakuze bageneye ubutumwa urubyiruko kugira ngo ruzakomeze umurongo mwiza wo kugira ishyaka, kuba intwari, kwitangira Igihugu no guharanira kugiteza imbere.

Kankundiye avuga ko n’abakuze na bo badakwiye gusigara inyuma mu rugamba rwo gusigasira ibyagezweho.

Ati “Mu babohoye Igihugu cyacu, harimo abagore n’abakobwa. Ubu ababishobora bajya ku rugamba, ariko abandi banatanga ibitekerezo byubaka, bagafasha urubyiruko rwacu kurangwa n’imyitwarire myiza ibahesha agaciro.”

Senateri Umuhire Adrie
Senateri Umuhire Adrie

Senateri Umuhire Adrie na we utuye mu Kagari ka Muyange muri Kicukiro, yifatanyije n’abandi batuye muri ako Kagari mu gikorwa bagize cyo gusura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Yagize ati “Ni umunsi Jenoside yahagaritswe, ni na wo munsi Abanyarwanda bose twavuga ko babonye ubuzima kuko hari abari barahunze guhera mu 1959 bari barabujijwe uburenganzira bwo kugira Igihugu no kuba mu gihugu cyabo. Abari mu gihugu na bo baratotezwaga, babuzwa uburenganzira bakagombye kugira nk’abanyagihugu. Kuba rero twasuye iyi ngoro y’amateka yo kubohora Igihugu tukabihuza n’uyu munsi, ni icyerekana ko Jenoside yahagaritswe ndetse ubuzima bwiza bugatangira ku Banyarwanda bose.”

Senateri Umuhire na we yasabye urubyiruko kwigira ku mateka, birinda icyagarura urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda, kandi bagaharanira kuba intwari nk’Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zikemera gutanga ubuzima bwabo zikabohora Igihugu, zikongera kucyubaka zihereye ku busa.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Muyange, Murenzi Paul, avuga ko kuba Inkotanyi zarahagaritse Jenoside zikabohora Igihugu ari igikorwa gikomeye.

Murenzi Paul
Murenzi Paul

Ati “Rero twaratekereje nk’ubuyobozi dusanga hari benshi batazi ayo mateka cyane cyane urubyiruko, ni yo mpamvu no mu bo twazanye harimo urubyiruko kugira ngo baze basobanurirwe ayo mateka, bayamenye. Ibi biratanga icyizere cy’ahazaza heza kuko urubyiruko nirubasha gusobanukirwa ibyakozwe na bakuru babo ndetse n’ababyeyi babo, nta gushidikanya ko bazakumira icyagarura Jenoside, ahubwo bagaharanira gukomeza kubaka Igihugu cyiza.”

Abasuye iyi ngoro babarirwa muri 50, nyuma yaho bakaba basubiye mu Kagari ahari hateraniye abandi baturage, bagirana ibiganiro byerekeranye n’umunsi mukuru wo kwibohora, bagira n’umwanya wo gusabana, gusangira no kwishimira ibyagezweho mu iterambere ry’Igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muyange, Donatien Furaha, ashimira abagize uruhare bose kugira ngo iki gikorwa gishoboke, akavuga ko bene ibi bikorwa bibafasha mu kugira umuturage mwiza ubereye u Rwanda.

Donatien Furaha avuga ko buri mwaka bateganya gutegura ibikorwa nk'ibi, agashimira ababigizemo uruhare bose
Donatien Furaha avuga ko buri mwaka bateganya gutegura ibikorwa nk’ibi, agashimira ababigizemo uruhare bose

Ati “Ni inyungu ikomeye cyane mu batuye mu Kagari ka Muyange cyane cyane urubyiruko, kuko rimwe na rimwe ababyeyi iyo babwira abana amateka bari mu rugo, ntibayasobanukirwa neza nk’uko bakwigerera ahagaragara ayo mateka bakabisobanurirwa banabyirebera. Bizadufasha kugira urubyiruko rufite intego nziza, kandi aya mateka bazagenda bayahererekanya, bibafashe kwigira ku butwari bw’Inkotanyi.”

Ubuyobozi mu Kagari ka Muyange buvuga ko buteganya gutegura igikorwa nk’iki cyo gusura ahantu hafite amateka y’ingenzi mu kubaka u Rwanda, ku buryo nibura bazajya babikora buri mwaka bagasura ahantu habitse amateka kugira ngo barusheho kuyasobanukirwa.

Imidugudu yabaye indashyikirwa yahawe icyemezo cy'ishimwe
Imidugudu yabaye indashyikirwa yahawe icyemezo cy’ishimwe
Hatanzwe ibiganiro byerekeranye n'Umunsi wo Kwibohora
Hatanzwe ibiganiro byerekeranye n’Umunsi wo Kwibohora
Bagize n'umwanya w'ubusabane
Bagize n’umwanya w’ubusabane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka