Basubukuye imigenderanire nyuma yo kubakirwa ikiraro

Akarere ka Rulindo kamaze gutaha ikiraro cyo mu kirere, gihuza Umurenge wa Burega na Cyinzuzi, aho kije ari igisubizo nyuma y’uko mu gihe cy’imvura, umugezi wa Rusine wajyaga wuzura abaturage bakabura uko bambuka.

Basubukuye imigenderanire nyuma yo kubakirwa ikiraro
Basubukuye imigenderanire nyuma yo kubakirwa ikiraro

Ibyo byajyaga bidindiza iterambere ry’abaturage, dore ko hari abafite amasambu hakurya y’umugezi, baburaga uko bajya kuyahinga, rimwe na rimwe mu gihe imvura iguye bari hakurya mu masambu yabo, bakagorwa no gutaha.

Ni ikiraro cyashimishije abaturage, bavuga ko iterambere ryabo rigiye kurushaho kwiyongera, ari naho bahera bashimira ubuyobozi bukomeje kubagezaho ibikorwa remezo bitandukanye.

Hari uwagize ati “Turaruhutse, amasambu yacu tugiye kuyahinga dutekanye, ndetse n’imigenderanire igiye gukorwa neza, kuko tubonye ikiraro twari dukeneye cyane”.

Uwitwa Ntambara Robert ati “Abaturage ba Cyinzuzi na Burega turishimye, uyu ni umusemburo w’ubuyobozi bwiza, dufatanye kukibungabunga neza ntikizangizwe”.

Ubwo bafunguraga icyo kiraro
Ubwo bafunguraga icyo kiraro

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rulindo, Rugerinyange Théoneste, na we yunze mu ry’abaturage ayoboye, aho yemeza ko icyo kiraro kije gufasha abaturage mu migenderanire, no kubafasha gukora imirimo itandukanye ijyanye n’iterambere ryabo.

Ati “Ni ikiraro kiri mu Murenge wa Cyinzuzi cyahuzaga igice cyo hakurya cya Kirambo n’icyo hakuno. Byagaragaraga ko igihe imvura yaguye cyari ikibazo gikomeye, hari abaturage bafite imirima hakurya abandi bakayigira hakuno, ku buryo igihe imvura yabaga yaguye ari nyinshi abantu batashoboraga kwambuka”.

Arongera ati “Hari n’abajya gusura, cyangwa abashakaga kujya mu isoko byajyaga bigora, ku buryo wabonaga rwose hari ikibazo gikomeye, ubu ni ibyishimo ku baturage natwe abayobozi nk’akarere, kiriya kiraro twaracyishimiye cyane”.

Uwo muyobozi yavuze ko Akarere ka Rulindo gashyize imbaraga mu kubaka ibiraro byo mu kirere bifasha abaturage, aho kugeza ubu bamaze kubaka ibiraro bitanu.

Ni ikiraro cyuzuye gitwaye Miliyoni 90 z’Amafaranga y’u Rwanda, aho cyubatswe ku bufatanye n’umufatanyabikorwa w’akarere witwa Bridge to Prosperity, aho mu ngengo y’imari cyatwaye, uruhare rw’akarere rungana na 30%.

Ni ikirari cyishimiwe cyane n'abaturage
Ni ikirari cyishimiwe cyane n’abaturage

Visi Meya Rugerinyange, yasabye abaturage kubungabunga icyo kiraro, agira ati “Abaturage babonye kiriya kiraro, icyo tubasaba ni ukugifata neza bakakibungabunga, ni igikorwa remezo cyubatswe kizamara imyaka myinshi aho kizabafasha kigafasha n’ababakomokaho. Dufatanye twese kurinda umutekano w’ibikorwa remezo twubakiwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka