Basobanuriwe uko bagenda neza mu muhanda
Abanyeshuri biga ku Ishuri Ribanza rya Saint Paul Tyazo ry’i Kanjongo Karere ka Nyamasheke, basobanuriwe uko bagenda neza mu muhanda, maze basabwa kwirinda impanuka.
Hari mu biganiro byateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda/Ishami rya Nyamishaba (Karongi) na Sosiyete y’Abashinwa ikora umuhanda muri aka karere.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo, IP Musabyimana Anastase, yigishije abanyeshuri ko mu kwambuka umuhanda, bagomba kwitonda, bakabanza kureba nib anta kinyabiziga cyabagonga.
IP Musabyimana yanababwiye ko mu kugenda ku nkengero z’umuhanda, bagomba kunyura ibumoso bwawo; hagira ikibazo kiba, bakihutira kubimenyesha abarezi babo na Polisi.
Yabibukije ko umuhanda atari uwo gukiniramo, kuko bishobora gutwara ubuzima bwabo, kandi ari bo bana b’igihugu, bazagikorera “ejo hazaza”.
Yagize ati “Bana bacu, kugenda mu muhanda cyangwa gukiniramo bishobora kubateza impanuka zatuma mumugara cyangwa mugapfa."
Yongeyeho ati "Ni ngombwa guca ibumoso iyo ugenda ku nkengero z’umuhanda kandi iyo hari ikibaye mu muhanda, ubwira mwarimu, ukandika nomero z’imodoka hanyuma mukatumenyesha tukabatabara.”

Abitabiriye iki gikorwa bavuga ko bikwiye cyane kubera ko umuhanda wa kaburimbo ari bwo ukigera mu karere ka Nyamasheke, bagasaba ko ubu bukangurambaga bwagera no mu yindi mirenge kugira ngo hirindwe impanuka zishobora kuvuka.
Munganyinka Adeline yagize ati “Uyu muhanda uracyari mushya cyane kandi urimo amakorosi menshi. Ni ngombwa ko ubu bukangurambaga bukomeza. Tujya tubona abana batari bake bava ku ishuri bigendera mu muhanda uko bishakiye; ni byiza kubibutsa ko umuhanda atari umuharuro”.
Umuhanda wiswe “Umukandara wa Kivu (Kivu Belt)” uva Nyamasheke ugana Rubavu, uri hafi kurangira. Ukaba ari umuhanda uvugwa n’abaturage ko wabakuye mu bwigunge.
Uyu muhanda witezweho kuzamura ubuhahirane, n’ubukerarugendo bugakomera muri aka gace k’uburengerazuba bw’u Rwanda.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuba abana bakiri bato basobanukirwa uburyo bwo kugenda mu muhanda birashimishije kuko bizafasha kugabanya impanuka zo mu muhanda.
Abana bato nabo bakunda guteza impanuka kubera ikibazo cy’uburangare cyane mu masaha yo gutaha, aya masomo aba ari ingenzi cyane ku barimu babigisha ndetse n’abashinzwe umutekano wabo.