Basobanuriwe imikorere ya EjoHeza biyemeza kwizigamira

Abacuruzi batandukanye bakorera mu mujyi wa Kigali, bahuriye hamwe hagendewe ku byo bise ama zone bakemuriramo ibibazo bahura nabyo, basobanurirwa imikorere ya EjoHeza, biyemeza kwizigamira agera kuri 24,500,000Frw.

Rutsinga asobanurira abo bacuruzi ibya EjoHeza
Rutsinga asobanurira abo bacuruzi ibya EjoHeza

Ibi byabaye ubwo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge ku bufatanye n’urwego rw’abikorera mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’ubuyobozi bwa EjoHeza, bahurizaga hamwe abo bacuruzi, mu rwego rwo kubashishikariza uburyo bwo kwizigamira bwa EjoHeza.

Ubwo aba bacuruzi bari mu ihuriro, bagaragaje impungenge bifuza ko basobanurirwa, kugira ngo bikureho urujijo babashe kwitabira gahunda ya EjoHeza.

Ingabire Asterie, yabajije niba hari uburyo bwateganyijwe bwo guhuza uburyo bwo kwizigamira ku muntu wahoze akorera umushahara, nyuma akabivamo akajya kwikorera.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya EjoHeza mu Ntara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali, Rutsinga Jacques, yasubije agira ati "Ubu ni uburyo bubiri butandukanye kuko bigenwa n’amategeko atandukanye. Hamwe ni ikigega cy’ubwizigame butangwa ku bushake (EjoHeza), mu gihe ikindi ari pansiyo igenwa n’itegeko, aho umukoresha aha umuntu akazi akamugenera ibintu runaka. Gusa n’ibi tuzabitekerezaho turebe icyakorwa".

Bahawe umwanya wo kubaza, bahabwa n'ibisubizo
Bahawe umwanya wo kubaza, bahabwa n’ibisubizo

Mukanyamibwa Leocadie, yifuje ko hajyaho ubukangurambaga bwo gusobanurira abana bato gahunda ya EjoHeza.

Ati “Twifuza ko mwakora ubukangurambaga ku mashuri y’ikiburamwaka kugira ngo umwana muto yumve akamaro ko kwizigamira, aho kugira ngo umwarimu yoherereze umubyeyi urupapuro rwo kwizigamira muri EjoHeza, nanjye mbyuzuze ariko ntabyumva. Ese nk’umubyeyi uzigamira umwana we utarafata indangamuntu, ni ryari bimvaho nk’umubyeyi agahabwa uburenganzira bwo gukurikirana ubwizigame bwe”.

Rutsinga yasubije ko itegeko ryabiteganyije ko iyo umwana yamaze gufata indangamuntu, umubyeyi we abimufashamo agahita atangira kujya akurikirana ubwizigame bwe ku giti cye.

Nirengerwa Alain Philbert yabajije uburyo bwateganyijwe mu gihe uru rwego rwahomba aya mafaranga y’ubwizigame.

Rutsinga ati “RNT Iterambere Fund ni ikigo cya Leta gifasha EjoHeza kumenya inyungu ndetse n’imikoreshereze y’ubwizigame bw’abanyamuryango, rero twumvikanye inyungu nto bazajya bafata ingana na zeru n’ibice. Itegeko kuri EjoHeza riteganya ko amafaranga yayo adashorwa mu bintu bipfa guhomba, ahubwo ashorwa mu ibikorwa bidahomba aho akenshi ajya mu mpapuro mpeshamwenda, ku buryo umutekano wayo uba wizewe”.

Bahise biyemeza kwizigamira
Bahise biyemeza kwizigamira

Rutsinga amara impungenge abanyamuryango bavuga ko batabasha gukurikirana ubwizigame bwabo kuri telefoni.

Ati “Gahunda ya Ejo Heza yagennye ko umuntu akurikirana ubwizigame bwe buri munsi kuri telefoni aho akoresha *506# aho wiyandikisha, kwizigamira, kureba ayo umaze kuzigama ndetse n’inyungu ziyakomokaho. Mu gihe byanze yahamagara ku murongo utishyurwa wa 5006, cyangwa se akegera abakozi babishinzwe mu nzego z’ibanze kuko bose ari abanyamuryango”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka