Bashukishijwe amafaranga make bahomba byinshi
Abaturiye umuhanda ukorwa mu mirenge ya Muganza na Nyabimata muri Nyaruguru baravuga ko bangirijwe imitungo myinshi kandi barahawe amafaranga make.
Aba baturage batangaza ko gitaka kiva muri uwo muhanda ukorwa ngo cyagiye kirundwa mu mirima yabo ngo ari cyo cyabangirije imyaka.

Bavuga ko mbere yo kukirundamo ngo bari bumvikanye na Kompanyi Fair Construction ikoresha uwo muhanda ko bitewe n’ubuso igitaka kizarundwamo mu murima w’umuturage iyo Kompanyi izamwishyura, ndetse abaturage baranabyemera.
Aba baturage ariko bavuga ko atari ko byaje kugenda kuko ngo iyo kompanyi yagiye izana igitaka ikarunda mu mirima ku buso yumvikanyeho n’abaturage ndetse no kubwo batumvikanyeho.
Mutarambirwa Gaspart agira ati:”Twari twavuganye ko bazarunda mu murima umwe gusa twemeranywa ibihumbi 20, barangije banyangiriza ishyamba, bangiza icyuzi cy’amafi ndetse n’uwo murima, bampa ibihumbi 20 gusa. Kandi ugereranije hakwiye nk’ibihumbi 500”.

Aba baturage kandi bavuga ko bakimara kubona ko batangiye kwangirizwa imitungo itari iri mu masezerano bagiranye na Fair Construction, ngo basabye ko basubiza amafaranga bo bita make bahawe, ariko kwangiza imitungo yabo bigahagarara,gusa ngo ntabwo ibyifuzo babo byakiriwe.
“Naraje mbasanga hariya ku iteme ndababwira nti niba mukomeje kurunda igitaka mu mirima yanjye mureke mbasubize amafaranga yanyu, barambwira ngo ninyazane. Njya kuyavana kuri Sacco ndayazana nyabahaye barayanga”- umwe mu baturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata Munyankindi Clet avuga ko hari bamwe mu baturage bamugejejeho icyo kibazo nawe agasanga koko ari ikibazo, gusa akavuga ko cyashyikirijwe abakurikirana ikorwa ry’umuhanda kugira ngo bagikemure.

Umukozi uhagarariye ibikorwa byo gukora uyu muhanda Indu Kalpa Das avuga ko icyo kibazo koko cyabayeho, gusa akavuga ko abo bangirije imyaka ndetse n’ubutaka bagiye babageraho bakabibishyura.
Icyakora avuga ko hari abatarishyurwa kuko ngo batarabageraho, ndetse ko ngo bishyura umuntu ari uko bamaze kugenzura neza ibyangombwa by’ubutaka bwangijwe ngo barebe niba koko ari ubw’usaba inyishyu, gusa akavuga ko mu minsi itarenze 2 nabo bazaba bishyuwe.
Charles Ruzindana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Aha niho umuyobozi muzima ukora akazi ke neza agaragarira, Gitifu yivuga ngo ikibazo yagishyikirije abandi, uku niko muvuga iteka iyo mwananiwe inshingano zanyu, ko wagishyikirije abo uvuga se nyuma yaho wakoze iki??
birababaje,ubwo se babonaga ari ifumbire babahaye??
ibintu nkibi aho biba ntabuyobozi buba buhali???ni ikibazo umuntu wese yakwibaza, niba se Rwiyemezamirimo ashobora kuza akangiza ibya Rubanda gutyo umuyobozi uri aho aba amariye iki abo ayobora?
Hakenewe ko ubuyobozi bubijyamo kunyungu z’abaturage naho ubundi baryamirwa
Hakenewe ko ubuyobozi bubijyamo kunyungu z’abaturage naho ubundi baryamirwa
Ibikorwa remezo kugirango bigerweho hari ibyangirika cyane amasambu n’ibiteyemo habeho ubwomvikane kubaturage na Fair construction kuko uwo muhanda waje ukenewe