Bashimye iterambere ry’Umujyi wa Musanze, biyemeza kuvugurura imijyi y’Uturere twabo

Abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba barangajwe imbere na Guverineri w’iyo Ntara, Gasana Emmanuel, baherutse kugirira uruzinduko mu Karere ka Musanze, mu rwego rwo kwigira kuri ako Karere, bareba uburyo gafatanya n’inzego z’abikorera mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kuvugurura umujyi, aho byateje imbere umujyi wa Musanze.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana (wambaye ikote ry'umukara) na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana (wambaye ikote ry’umukara) na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice

Ni nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze, gikomeje kubahirizwa ahazamurwa inzu nyinshi kandi zujuje ibisabwa, aho uwemerewe kubaka inzu y’ubucuruzi ari ufite ubushobozi bwo kuzamura inyubako igeretse gatatu.

Ni igishushanyo mbonera cyubahirizwa, kugeza ubwo icyiciro cya mbere (phase l) cyo kubaka cyasojwe muri 2022, ahuzuye inzu zigeretse zisaga 30, uyu mwaka hakaba hari gahunda yo kuzamura izindi zisaga 10, ibyo bikaba bikomeje kurimbisha umujyi wa Musanze ufatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo.

Iryo tsinda ry’abakozi baturutse mu Ntara y’Iburasirazuba riyobowe na Guverineri wayo, ryari rigizwe n’abayobozi b’uturere tugize Intara y’Iburasirazuba n’ababungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu, aho bakomeje gusura ibikorwa remezo binyuranye mu Karere ka Musanze, mu rwego rwo guhaha ubumenyi buzabafasha kuzamura imijyi inyuranye itaratera imbere muri iyo Ntara.

Basobanuriwe uburyo Akarere ka Musanze kakoresheje kabasha guteza imbere uwo mujyi
Basobanuriwe uburyo Akarere ka Musanze kakoresheje kabasha guteza imbere uwo mujyi

Mu kiganiro bagiranye n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bizimana Hamiss, ubwo bakirwaga mu Karere ka Musanze tariki ya 01 Ukwakira 2023, bagaragarijwe aho Akarere ka Musanze kageze gashyira mu bikorwa gahunda yo kuvugurura umujyi, ku bufatanye n’Urwego rw’abikorera (PSF) mu Karere.

Guverineri Mugabowagahunde yashimiye Ubuyobozi bw’ Intara y’Iburasirazuba ku bw’icyizere bagiriye Intara abereye umuyobozi, bahitamo kuza kwigira ku Karere ka Musanze, anabizeza ko bazakomeza ubufatanye mu iterambere.

Bamwe mu bari muri iryo tsinda ry’Intara y’Iburasirazuba basuye Intara y’Amajyaruguru, baremeza ko intambwe imaze guterwa mu kuvugurura umujyi wa Musanze, ari isomo kuri bo, biyemeza ko bagiye kwifashisha isura basanze mu mujyi wa Musanze mu kurushaho kuvugurura imijyi y’uturere twabo.

Mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba, uretse imijyi y’Akarere ka Bugesera, Rwamagana na Nyagatare na Kayonza, igaragaza ko igenda itera imbere, imijyi yo mu tundi turere nk’umujyi wa Ngoma w’Akarere ka Ngoma, Umujyi wa Nyakarambi w’Akarere ka Kirehe n’umujyi wa Kabarore w’Akarere ka Gatsibo, biragaragara ko igifite byinshi byo gukora.

Basuye zimwe mu nyubako zo mu mujyi wa Musanze
Basuye zimwe mu nyubako zo mu mujyi wa Musanze
Basuye n'ikigo cy'urubyiruko cya Musanze
Basuye n’ikigo cy’urubyiruko cya Musanze
Abayobozi mu Turere tugize Intara y'Iburasirazuba n'utw'Intara y'Amajyaruguru biyemeje gusangira ubunararibonye mu guteza imbere imijyi y'Uturere
Abayobozi mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba n’utw’Intara y’Amajyaruguru biyemeje gusangira ubunararibonye mu guteza imbere imijyi y’Uturere

Umujyi wa Musanze ni umwe mu mijyi y’u Rwanda ugaragaza umuvuduko mu iterambere

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka