Bashimye iterambere babonye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi

Abadepite bo mu nteko zishinga amategeko z’ibihugu 18 bya Afurika bikoresha ururimi rw’Icyongereza, bagiriye urugendo shuri mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village).

Ni mu rwego rwo kurushaho kumenya ibirebana n’imiyoborere y’igihugu cy’u Rwanda mu kuzamura imibereho y’abaturage, nk’uko byatangajwe na Donatille Mukabalisa, Perezida w’Inteko ishinga amategeko Umutwe w’abadepite, wari uherekeje iryo tsinda ry’Abadepite.

Yagize ati “Gusura umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, ni mu rwego rwo kugira ngo babone kurushaho ibirebana n’imiyoborere y’igihugu cyacu, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare, imiyoborere buri rwego rwose rugizemo uruhare, harimo n’inteko ishinga amategeko.

Baje kureba ubwabo uburyo bwo kubohora igihugu, kubohora umuturage, ukamubohora ubukene ukamubohora buri kintu cyose kugira ngo imibereho ye ikomeze kugenda neza”.

Arongera ati “Iyo mvuze imibereho myiza, ni ukuvuga ngo umuturage ufite aho aba heza, wivuza, ufite amashuri, ufite ibikorwa bimwongerera umutungo kugira ngo abashe kwikenura, ibyo rero ni ibijya mu rwego rwo kurwanya ubukene, kugira ngo tubereke uburyo twita kuri iyo mibereho myiza y’abaturage, imiyoborere yita kuri buri wese”.

Perezida wa Sena mu gihugu cya Afurika y’Epfo Mr Amossi, nyuma y’uko abo badepite batambagijwe ibikorwa remezo binyuranye byubatse muri uwo mudugudu birimo ivuriro, irerero ry’abana bato, amashuri n’ibindi, yagaragaje imbamutima ze muri aya magambo.

Ati “Ibyo mbonye hano bimpaye isomo rikomeye muri uru ruzinduko twakoreye muri uyu mudugudu, niyumvisemo ko ibi bikorwa remezo biri gukemura ibibazo by’ingutu byari bibangamiye abaturage, biranyuze cyane”.

Abaturage batuye muri uwo mudugudu, na bo bahawe umwanya wo kuganira n’abo badepite, bishimira uburyo umudugudu wabo ukomeje gusurwa n’abayobozi baturutse impande zose z’isi, bashimira n’ubuyobozi bw’igihugu bwabatekerejeho bubavana mu manegeka aho bahoze batuye, bububakira umudugudu ushimwa na benshi.

Umugabo umwe mu batuye muri uwo mudugudu yagize ati “Kuba Abadepite bo muri Afurika badusuye, icya mbere ni uko igihugu cyacu gifite abayobozi beza, batwubakiye umudugudu mwiza w’icyitegererezo. Ikigeretse kuri ibyo, uri gukurura n’abayobozi baturutse mu bihugu binyuranye baza kutwigiraho kugira ngo barebe ibyiza Leta y’u Rwanda yadukoreye”.

Mugenzi we w’umugore, ati “Turashimira Perezida Paul Kagame, kuko yatwubakiye umudugudu mwiza, aduha ibitaro byiza aduha n’abaganga batuvura neza, turishimye cyane”.

Abo badepite bagera ku 120 baturutse mu bihugu 18 bya Afurika bikoresha ururimi rw’icyongereza, baje mu Rwanda banitabiriye inama ya 17 y’abaperezida b’inteko zishinga amategeko zo mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umudugudu nkuyu tuwutegereje i Gihombo mu karere ka Nyamasheke nkuko Minisitiri wa ubutegetsi yabitwemereye, twizeye ko watuzahUra tukivana mu bukene.

Uwayo yanditse ku itariki ya: 3-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka