Bashimira Perezida Kagame wabafashije kubona amavuta yo kwisiga

Abafite ubumuga bw’uruhu bavuga ko izuba ari umwanzi ukomeye w’uruhu rwabo, kuko ryangiza uruhu ndetse batabona amavuta yabugenewe yo kurusiga bikabaviramo kurwara kanseri y’uruhu.

Hakizimana Nicodeme, Umuyobozi wa OIPPA
Hakizimana Nicodeme, Umuyobozi wa OIPPA

Mu gihe Isi yose yizihije umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga bw’uruhu, uba buri tariki ya 13 Kamena, abo mu Rwanda bavuga ko bashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabafashije kubona amavuta yo kwisiga, ubu akaba aboneka ku bigo nderabuzima.

Ikindi kandi aya mavuta ngo bayahabwa kuri mituweli, aho umuturage ufite ubwisungane mu kwivuza asabwa kwishyura gusa amafaranga 200.

Hakizimana Nicodeme, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda (Organisation for Integration and Promotion of People with Albinism - OIPPA), avuga ko hakiri imbogamizi ku bigo nderabuzima bidasaba ayo mavuta, rimwe na rimwe bitewe n’uko abayakenera atari benshi, bikagira ingaruka ku bafite ubu bumuga.

Ati “Hari ubwo umuyobozi w’ikigo nderabuzima asaba imiti kuri farumasi y’Akarere, ntasabe amavuta y’abafite ubumuga bw’uruhu, wenda kuko ari bakeya, akavuga ngo ntiyasaba umuti w’umuntu umwe, babiri se, …Ibyo rero biba ari ikibazo kuri wa muntu uyakeneye, urumva arayabura”.

Icyakora ngo hari n’abafite ubumuga bw’uruhu bataramenya ko ayo mavuta yabonetse, ugasanga batitabira kujya kuyashaka.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Imbaraga ziturimo ziruta amahirwe”.

OIPPA yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru
OIPPA yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Agendeye kuri iyi nsanganyamatsiko, Hakizimana avuga ko abafite ubumuga bw’uruhu bashoboye, bityo ko inzego zose zikwiye kubafata kimwe n’abandi, ntibyitwe kubaha amahirwe gusa.

Agira ati “Turasaba abantu kumva neza ko dushoboye. Nibaduhe imirimo atari impuhwe, ahubwo nibayiduhe kuko tubifitiye ubushobozi. Turifuza ko mu minsi iri imbere abana bato bafite ubumuga bw’uruhu bazabaho neza atari nk’uko twe twabayeho mu buzima bugoye, bw’ihezwa, bw’inenwa,… Nta gitangaza kuba wabona ufite ubumuga bw’uruhu yabaye Meya, Gitifu, Minisitiri n’indi myanya myiza”.

Mu mwaka wa 2013 nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje ko tariki ya 13 Kamena ari umunsi ngarukamwaka wo kuzirikana imibereho y’abafite ubumuga bw’uruhu.

Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya karindwi, ariko kubera icyorezo cya Covid-19, ukaba wizihijwe hifashishijwe ikoranabuhanga aho abanyamuryango bari mu ngo zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka