Bashavuzwa no kutagezwaho amashanyarazi kandi barishyuye

Abaturage 12 bo umudugudu wa Gatavu, mu Karere ka Kamonyi bamaze imyaka itanu bishyuriye kugezwaho amashanyarazi ariko na n’ubu ntarabageraho.

Uyu muturage ahamya ko bamaze imyaka itanu bishyuriye kugezwaho amashanyarazi ariko ntibarayagezwaho
Uyu muturage ahamya ko bamaze imyaka itanu bishyuriye kugezwaho amashanyarazi ariko ntibarayagezwaho

Aba baturage bavuga ko batanze amafaranga mu mwaka wa 2011, bizeye ko ikigo cy’igihugu kikwirakwiza amashanyarazi kizabagezaho umuyoboro w’amashanyarazi. Ariko ngo barategereje baraheba; nkuko Habimana Jean Bosco, umwe muri abo baturage abihamya.

Agira ati “Twagerageje kugera kuri (EUCL) ku Ruyenzi n’i Kigali batubwira ngo tugende bazaza baduhe amashanyarazi, ariko kugeza na n’uyu munsi ntabwo barayaduha”.

Akomeza avuga ko bishyuye ibihumbi 57FRw bisabwa buri muturage ushaka kwegerezwa amashanyarazi. Ariko ngo hari n’abatanze ½ cyayo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Tuyizere Thadée ahamya ko yagejejweho icyo kibazo. Asezeranya abo baturage kubakorera ubuvugizi amashanyarazi bishyuye akabageraho bidatinze.

Agira ati « Icyo tugomba gukora ni ugukora ubuvugizi no kubaza impamvu iyo serivisi abo baturage bishyuye batayihawe. Iyo umuturage wemeye ko yishyuye, ni uko uba wemera ko iyo serivisi agusaba ayemerewe. »

Umuyobozi mu kigo gikwirakwiza amashanyarazi (EUCL)ishami rya Ruyenzi, Mukaseti Rosine atangaza ko ikigo cyabo kitajya gisaba abaturage gukusanya amafaranga yo kubagezaho amashanyarazi. Ahubwo ngo ni abaturage babyihitiramo.

Agira ati « Ayo mafaranga ntayo bigeze baduha. Iyo abantu bishyize hamwe gutyo aba ari organisation (gahunda) yabo bagamije kugira ngo umuriro nubageraho bitazabagora gufata umuriro. Kuko twebwe iyo dutanze amashanyarazi, turayahashyira, ufite ubushobozi akaza akayafata. »

Yongeraho ko kuri ubu gukwirakwiza umuriro byahagaze kubera ikibazo cyo kubura ibikoresho birimo amapoto. Hakaba hashize amezi icyenda mu karere ka Kamonyi nta muyoboro mushya w’amashanyarazi uhashyizwe.

Nubwo nta miyoboro mishya y’amashanyarazi iri gukwirakwizwa ubuyobozi burakangurira abaturage gukoresha amashanyarazi arimo n’ay’imirasire y’izuba muri gahunda yiswe « Bye bye agatadowa. »

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka