Basanga umutekano ari nk’umwuka abantu bahumeka, biyemeza kuwukaza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Rugengamanzi Steven, avuga ko umutekano ari nk’umwuka abantu bahumeka, iyo wabuze bapfa, bityo kuwubungabunga ari inshingano ya buri wese.

Bashyikirijwe moto ifite agaciro ka Miliyoni imwe n'ibihumbi 900
Bashyikirijwe moto ifite agaciro ka Miliyoni imwe n’ibihumbi 900

Abitangaje nyuma y’aho abaturage b’Umurenge wa Gitoki bakusanyije inkunga ingana na 3,200,000Frw bakagurira abanyerondo b’umwuga, imyambaro, amatoroshi n’inkweto ndetse na moto izabafasha mu koroshya akazi.

Umurenge wa Gitoki, ahanini ugizwe n’icyaro, ukaba ufite Utugari dutandatu, Imidugudu 57 n’abaturage barenga gato 43,000. Ukungahaye ku buhinzi bw’urutoki n’ikawa, ubworozi bw’amatungo atandukanye amagufi n’amaremare ariko ukabamo n’ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro.

Ibi ngo bituma haboneka ubujura bw’imyaka mu mirima ndetse n’ubw’amatungo, bikorwa ahanini n’insoresore zitagira icyo zikora zirirwa zizerera.

Umuyobozi w'Inama njyanama y'Akarere ka Gatsibo, Sibomana Said abashyikiriza amatoroshi
Umuyobozi w’Inama njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Sibomana Said abashyikiriza amatoroshi

Kubera iyi mpamvu, mu mwaka wa 2017, abaturage ngo biyemeje kubaka inyubako izakoreramo Polisi y’Igihugu ndetse na DASSO binyuze mu miganda rusange ndetse ubuvugizi burakorwa ubu, izi nzego z’Umutekano zimaze amezi umunani zikorera muri uyu Murenge.

Kubera ko aba nabo batarara ku murima, iduka n’ikiraro bya buri muntu, ngo abaturage batekereje gushyiraho irondo ry’umwuga ryunganira irondo risanzwe ry’abaturage, ndetse rigafasha no gutanga amakuru kuri Polisi kugira ngo umutekano urusheho kuba nta makemwa.

Ati “Polisi imaze kuhagera nanone bararebye basanga bakwiye gushyiraho akabo, ako kabo rero ni ukugira ngo batatwiba igitoki, inka, ihene, ariko n’umutekano muri rusange kuko bazi agaciro kawo.”

Abaturage bishyize mu byiciro bitatu, harimo icy’abakuze badashobora kurara irondo, icy’abarara irondo risanzwe mu Isibo ndetse n’icy’abandi bahisemo kwishyura amafaranga 1,000 ya buri kwezi, aba hakabamo abifite cyangwa abakuze batarara irondo ariko nanone bafite imitungo myinshi.

Abagize irondo ry'umwuga buri kwezi banahabwa agahimbazamusyi gaturuka ku misanzu y'abaturage batarara irondo risanzwe
Abagize irondo ry’umwuga buri kwezi banahabwa agahimbazamusyi gaturuka ku misanzu y’abaturage batarara irondo risanzwe

Nyuma ngo bahisemo gushyiraho abantu 51 b’irondo ry’umwuga, bakaba baratoranyijwe mu Midugudu hashingiwe ku bumenyi baba bafite (barabaye mu nzego z’Umutekano), ndetse n’abandi babonywemo ubunyangamugayo.

Mu gushaka kubatandukanya n’abandi nanone ngo abaturage biyemeje gukusanya amafaranga y’u Rwanda 3,200,000 yo kubagurira impuzankano, inkweto za bote n’amatoroshi ndetse na moto kugira ngo nihagira uhuruza bamugereho mu buryo bwihuse.

Gitifu Rugengamanzi, avuga ko kuva iri rondo ry’umwuga ryajyaho muri buri Kagari ngo umutekano warushije kuba mwiza, kuko ryunganiye iry’abaturage risanzwe mu Midugudu.

Avuga ko intego ari ukugira umutekano urushijeho ku buryo hatazongera kugira umuturage utaka ko yibwe cyangwa yatewe n’ibisambo. Ashima uruhare rw’abaturage kuko bamenye ko umutekano ari nk’umwuka bahumeka kandi bawubuze batabaho.

Agira ati “Ikigamijwe ni ukurinda ko hakongera kubaho ubujura n’ibindi byaha kuko burya umutekano umeze nk’umwuka duhumeka iyo ubuzeho gakeya birarangira. Aho niho abaturage bavuze ngo kugira ngo dukumire ibyaha ariko n’utwibye ntabone aho abicisha.”

Inyubako ikoreramo Polisi na DASSO Umurenge wa Gitoki hamwe n'icumbi byatwaye amafaranga y'u Rwanda 30,000,000
Inyubako ikoreramo Polisi na DASSO Umurenge wa Gitoki hamwe n’icumbi byatwaye amafaranga y’u Rwanda 30,000,000

Avuga ko iri rondo ry’umwuga ku bufatanye n’irisanzwe ngo bimaze gutanga umusaruro ukomeye, kuko ngo ibyaha byagabanutse cyane ndetse ngo hashize iminsi micye bafashe inka zari zibwe mu Mirenge bahana imbibe zisubizwa banyirazo.

Nyuma yo kubona uyu musaruro ngo barifuza ko muri buri Kagari naho haboneka Moto y’Umutekano, kandi ngo bihaye intego ko buri mwaka Akagari kamwe kazajya kayibona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuyobozi ubereye abaturage,umutekano kwisonga .

N’abandi bayobozi barebereho.

Donath yanditse ku itariki ya: 29-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka