Basanga imishahara yabo inyujijwe muri Muganga Sacco byabafasha kurushaho kwiteza imbere

Abakora mu rwego rw’ubuzima baravuga ko mu gihe imishahara wabo yanyuzwa muri Muganga Sacco, byabafasha kurushaho kwiteza imbere kuko byatuma abanyamuryango barushaho kugirirwa icyizere.

Bifuza ko imishahara yabo yanyuzwa muri Muganga Sacco
Bifuza ko imishahara yabo yanyuzwa muri Muganga Sacco

Ni igitekerezo bagaragaje ku wa Kane tariki 24 Werurwe 2022, ubwo habaga Inama y’inteko rusange isanzwe y’abanyamuryango ba Muganga Sacco, yari iteranye ku nshuro ya mbere kuva aho icyahoze ari HSS- MAG (Health Sector Saving Scheme), cyakoraga mu buryo bw’ikimina gihindukiye koperative kikaba Muganga Sacco.

Muri iyi nteko rusange isanzwe y’abanyamuryango, hemejwe ishusho y’umutungo aho byagaragaye ko ikigo cyungutse miliyoni 251.771.058Frw, akaba azaherwaho ashyirwa mu nyungu ziguma mu kigo kugira ngo byongere umutungo bwite, gusa ngo iyo uteranyije inyungu yose uhereye muri 2018, imaze kurenge miliyoni 500, inguzanyo nazo zarazamutse ugereranyije na mbere, kuko 2.156.826.537Frw arizo zatanzwe mu banyamuryango.

Kuri ubu abanyamuryango basaga ibihumbi 11 biyo Koperative, baravuga ko basanga imishahara yabo iramutse inyujijwe muri Muganga Sacco, byafasha kurushaho kugirirwa icyizere, bityo bakabona inguzanyo ifatika kandi mu buryo bworoshye, kubera ko umushahara wa buri kwezi waba uhanyura.

Fidel Karangwa, ni umukozi muri Minisiteri y’ubuzima, avuga ko yatangiranye n’ikimina cya HSS-MAG kimufasha kugira ibyo yigezaho, ariko kandi ngo icyizere si kimwe n’icyo bafitiye Muganga Sacco, kuko nta mategeko ahamye yagengaga ikimina, gusa ngo imishahara iramutse inyujijwe muri iyo koperative byabafasha kurushaho.

Ati “Aho ajya handi nta nyungu mbifitemo, ariko aramutse anyujijwe muri Sacco, nzaba mfite icyizere ko amafaranga azaba anyura ahantu mvuga ko Banki yanjye ari iyo. Mfite icyizere ko n’utwo bashobora gukuraho nibura tujya muri ya sanduku nanjye nzaba mfitemo uruhare nk’umunyamuryango”.

Bishimiye uko koperative yabo ihagaze
Bishimiye uko koperative yabo ihagaze

Akomeza agira ati “Naba nizeye inyungu kuko niba nanyuzaga amafaranga muri Bank runaka, nkaba nta nyungu nari mfitemo, ubu nkaba ndi umunyamuryango, nzi ko amafaranga azanyura muri Banki mfitemo uruhare, nshobora gusabamo inguzanyo nkurikije amahirwe yose ashoboka, niyo mpamvu mfite icyizere”.

Dr. Pierrette Mukantwaza, avuga ko nk’umunyamuryango asanga ari ngombwa ko umushahara wabo unyuzwa muri Muganga Sacco, kuko byarushaho kubafasha kwitezimbere.

Ati “Umukozi wo kwa muganga aba ashingiye ubuzima bwe cyane ku mushahara, ntabwo aba afite ibindi bikorwa ku ruhande, kuko akazi akora umwanya we munini awumara kwa muganga, ni ukuvuga ngo umushahara wacu unyujijwe muri Muganga Sacco, byadufasha kugira ngo tubone za nguzanyo bityo tubashe kwiteza imbere”.

Umuyobozi Mukuru wa Muganga Sacco, Claudine Uwambaye Ingabire, avuga ko kuba imishahara y’abanyamuryango itaratangira kunyuzwa muri Muganga Sacco, atari ikibazo gusa ku banyamuryango, kuko bigera no kuri koperative, ariko ngo baratenganya gutangira kuyihanyuza.

Ati “Kuba itahanyura ni imbogamizi ikomeye cyane, kubera ko amafaranga atugeraho akatirwa ku rwego rw’ibitaro cyangwa ku karere. Iyo HR amaze gukata ayo mafaranga ntabashe kutugezaho lisiti, ntabwo tumenya ngo ni aya bande kandi yatugezeho, ariko dufite imishahara ibyo bintu tukabyikorera, amafaranga tuyakata kuko umushahara w’umuntu wahageze, tugakuraho ibyacu, hanyuma umushahara akawukoresha ibyo ashaka”.

Yongeraho ati “Indi mbogamizi ikomeye ni uko ushobora guha umuntu inguzanyo ntitubone ubwishyu, kubera ko tutagera ku mushahara we, kuko niba dutanze inguzanyo lisiti tuzohereza ku bitaro cyangwa ku karere kugira ngo batwishyurize. Nitumara kubona ibyangombwa nk’uko Banki nkuru y’u Rwanda ibiteganya, bazahita batangira gucisha imishahara yabo iwacu. Tubigeze kure ku buryo nitumara kubona ibyangombwa tuzahita dutangira kwakira imishahara y’abantu”.

Uwambaye avuga ko mu gihe cya vuba imishahara y'abanyamuryango itangira kunyuzwa muri Muganga Sacco
Uwambaye avuga ko mu gihe cya vuba imishahara y’abanyamuryango itangira kunyuzwa muri Muganga Sacco

Valens Ndonkeye, umuyobozi muri Minisiteri y’ubuzima, avuga ko nta kabuza ko igihe abakora mu rwego rw’ubuzima bose bazaba babaye abanyamuryango, bizabafasha gukora akazi neza.

Ati “Abakora mu rwego rw’ubuzima bari hafi ibihumbi 20 dufite mu gihugu, bose tubashyize muri iyi gahunda buhoro buhoro, kuko bose ntabwo bashobora kuzira rimwe, ariko igihe bose bashobora kujyamo, duhamya tudashidikanya ko bashobora kubaho neza. Bizanabafasha gukora neza, bakavura uko bikwiye Umunyarwanda n’umuturarwanda ugana ibigo byacu by’ubuvuzi”.

Muri Muganga Sacco bazajya batanga inguzanyo zirimo izifasha abanyamuryango kugira ngo bashobore kwiga, izishingiye ku mushahara, iz’imishinga, ingoboka, iz’amacumbi, inzu cyangwa ibibanza niz’imodoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muganga Sacco ningombwa kuko urebye inshingano muganga afite zirakomeye cyane kuko niba hari umukozi utabona umwanya ni Muganga iyo atakoze amanywa akora nijoro kdi agomba kuba maso kuko amagara araseseka nta yorwa,afashwe kubona inyunganizi. Murakoze.

Patzo yanditse ku itariki ya: 26-03-2022  →  Musubize

Muganga Sacco ningombwa kuko urebye inshingano muganga afite zirakomeye cyane kuko niba hari umukozi utabona umwanya ni Muganga iyo atakoze amanywa akora nijoro kdi agomba kuba maso kuko amagara araseseka nta yorwa,afashwe kubona inyunganizi. Murakoze.

Patzo yanditse ku itariki ya: 26-03-2022  →  Musubize

Gusa Umuganga Sacco ugiye kuzira igihe uzi kugana Bankusaba inguzanyo bakayikwima ukahasiga ubusabe bwawe.bati genda gusaba urupapuro mudugudu rwuko utuye mumudugudu.gusa byihuse Umushahara ugatangira kunyura mu Muganga sacco byadufasha.

Baziruwiha Eliel yanditse ku itariki ya: 26-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka