Basanga imihigo ikwiye kuba iya buri wese
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke bwamurikiye abaturage imihigo ya 2015-2016 maze na bo baboneraho guhiga ibyo bazakora.
Nyuma y’uko Akarere ka Gakenke kaje ku mwanya wa nyuma mu mihigo ya 2014-2015 hafashwe ingamba zikomeye zirimo no kumurikira abaturage imihigo y’ibyifuzwa kuzakorwa kuko ari bo ba nyirabyo maze na bo bakagira uruhare mu mihigo ibakorerwa.

Nubwo Akarere ka Gakenke kari kabaye aka nyuma mu mihigo y’umwaka ushize,Uumurenge wa Gakenke wari wabaye uwa mbere mu mirenge ikagize ukaba wanabimburiye indi mu gikorwa cyo kumurikira abaturage imihigo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Bisengimana Janvier, avuga ko nubwo ari ku nshuro ya mbere habaye igikorwa cyo kumurikira abaturage imihigo ariko ngo bagiye kubigira umuco ku buryo bizajya bikorwa buri nyuma y’amazi atatu mu tugari na nyuma y’amezi atandatu ku murenge herekanwa ibyagezweho.
Bisengimana kandi akomeza avuga ko bizabafasha abantu bakarusheho kumva ko imihigo ari iyabo.
Ati “ Bizadufasha kumva ko imihigo ari iyacu batazongera kuvuga ngo imihigo ni iya mayor na gitifu cyangwa umukuru w’umudugudu. Imihigo ni uy’urugo, ni uy’umuryango, imihigo ni iya buri wese, ni yo mpamvu twayishize hano imbere.”

Abaturage bahigiye imbere y’abakuru b’imidugudu na bo bahigira imbere y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari hanyuma ab’utagari na bo bahigira imbere y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yashimiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Gakenke ndetse n’abaturage kubera agashya bashyize mu mihigo kuko ubundi bitabagaho ku buryo n’abazaga gusuzuma imihigo bageraga mu baturage abaturage babazwa bakavuga ko batayizi.
Ati “Ntabwo iyi nkera y’imihigo yabagaho, ndetse n’abazaga gusuzuma imihigo bazaga bagera mu baturage bakavuga ko imihigo batayizi bigatuma n’amanota ahagendera. Ubu rero aka gashya mwakoze kagiye kubaho iteka muri aka karere.”
Uyu muhango wanaranzwe no gutangira mituweri abaturage 163 batishoboye banatanga inka ku imiryango 31.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|