Basanga bibangamye kuba raporo zigenewe Abanyarwanda zitangwa mu ndimi z’amahanga

Raporo zitandukanye zo mu bigo bya Leta nubwo inyinshi ziba zigenewe Abanyarwanda, ariko usanga ziba zanditse mu ndimi z’amahanga (Icyongereza cyangwa Igifaransa), ibintu bitavugwaho rumwe.

Bifuza ko raporo zireba abaturage zajya zishyirwa no mu Kinyarwanda
Bifuza ko raporo zireba abaturage zajya zishyirwa no mu Kinyarwanda

Zimwe muri izo raporo twavuga nk’iy’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, izikorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi hamwe n’ahandi, kandi ibyo batangaza akenshi biba bikubiyemo amakuru agenewe Abanyarwanda.

Nubwo mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryemera ko indimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza zemewe gukoreshwa mu Rwanda, ariko imibare y’Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire yo mu mwaka wa 2022, igaragaza ko Abanyarwanda bari hejuru ya 90% ari bo bavuga bakanumva ururimi rw’Ikinyarwanda, mu gihe abavuga Icyongereza cyangwa Igifaransa bari munsi ya 5%.

Kuba umubare munini w’abatuye u Rwanda ari abavuga Ikinyarwanda, ndetse bikanashimangirwa na bimwe mu birango bikomeye by’Igihugu birimo indirimbo y’Igihugu, ifite igika kivuga ko ururimi rwabo rubahuze (Ururimi rwacu rukaduhuza), bamwe mu baganiriye na Kigali Today basanga gahunda zose zigenewe abaturage, zikwiye kubagezwaho mu rurimi biyumvamo, kubera ko badashobora gushyira mu bikorwa ibyo basabwa mu gihe babigezwaho mu ndimi badasobanukiwe neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka, avuga ko kuba Abanyarwanda benshi ari abumva ndetse bakanavuga Ikinyarwanda, ariko ugasanga bimwe mu bibagenewe babibona mu ndimi z’amahanga, basanga bibangamye.

Ati “Twebwe tubona mu by’ukuri bibangamiye Abaturarwanda baba bakeneye kumenya izo raporo, nubwo wenda yaba yanditse mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa, bakwiye kuyihindura, wenda bagakora akantu gatoya ariko ku buryo umuturage w’u Rwanda asoma akagira icyo yumva. Tubona bibangamye kandi bidakwiye, ni ngombwa ko byazatekerezwaho Ikinyarwanda kikajya gishyirwa imbere.”

Oswald Mutuyeyezu, umunyamakuru akaba n’umusesenguzi, avuga ko raporo zigera ku Banyarwanda ziri mu ndimi z’amahanga, rimwe na rimwe, ari imwe mu mpamvu zishobora gutuma gahunda za Leta zidindira.

Ati “Kudindira birashoboka cyane, kuko uruhare rw’abaturage ruba rukenewe mu gushyira mu bikorwa politiki zimwe na zimwe, niba byose biri mu ndimi z’amahanga, abaturage ntibirirwa babisoma, kandi baramutse babisomye babigira ibyabo, na bo uruhare rwabo rukagaragara, cyane cyane ko Mahatma Ghandi yavuze ngo icyo unkorera ariko utampaye uburenganzira bwo ku kigiramo uruhare, kiba kindwanywa.”

Jean de Dieu Tuyishime ni umunyamakuru ukora igitaramo Nyarwanda, avuga ko kuba raporo zisohoka mu ndimi z’amahanga ntacyo bifasha abo zigenewe.

Ati “Ntacyo zibafasha kubera ko batamenya ibirimo, tujya tubibona iyo tugiye nko mu nama, ugasanga abayobozi barimo kuvuga Icyongereza ngo kumakisimayizinga (maximizing), ngo tugakora sensitayizesheni (sensitization), ukibaza umuturage yumvise iki muri ibyo bintu bavuga, ahubwo basigara bavuga ngo bavuze iki ra? Mu by’ukuri raporo niba yagenewe Abanyarwanda yakabaye ikorwa mu ndimi ebyiri cyangwa eshatu, kugira ngo bayumve bumve n’ibiyirimo.”

Hari abibaza impamvu izo raporo zidashyirwa mu Kinyarwanda, cyane ko akenshi n’Umukuru w’Igihugu iyo agiye kuvuga imbwirwaruhame abikora mu Kinyarwanda, cyangwa akabanza kubiseguraho mu gihe atagiye kugikoresha, kugira ngo ayigeze kubo ireba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka