Basanga Abanyarwanda bakwiye kugirirwa icyizere mu bihugu bikoresha Igifaransa (OIF)

Ishyirahamwe riharanira guteza imbere ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda (Organization pour la promotion du Français au Rwanda - OPF Rwanda), rirasaba inzego bireba zirimo na Leta gufasha Abanyarwanda kubona ibyemezo (Certificats) by’uko bize, kandi bazi gukoresha no kuvuga Igifaransa, kugira ngo bafungurirwe amahirwe ku nyungu ziri mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Babitangaje ubwo bizihizaga bwa mbere mu Rwanda umunsi wa mwarimu wigisha Igifaransa, aho bazirikana insanganyamatsiko igira iti, ‘Dutewe ishema no kwigisha ururimi rw’Igifaransa’ uyu munsi mukuru ukaba uherutse kubera mu Karere ka Muhanga.

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye uwo munsi mukuru, Umuyobozi wa OPF mu Rwanda Marie Goreth Nyinawumuntu, yagaragaje ko kwiga Igifaransa ku rubyiruko ari ugufungura amarembo yo gusabana no gukorera mu bihugu bisaga 80 bivuga Igifaransa ku Isi.

Yasabye urubyiruko kwihatira kwiga Igifaransa nk’ururimi rwemewe gukoreshwa mu Rwanda no mu Mahanga, kuko muri ibyo bihugu haboneka amahirwe menshi mu gushaka akazi no kugakorerayo.

Icyakora ngo haracyari imbogamizi zo kwemererwa guhahira mu mahanga avuga ururimi rw’Igifaransa kubera icyemezo gisabwa cyo kuba Umunyarwanda yarize Igifaransa cyo ku rwego rw’amahanga (Français étrangère).

Icyo cyemezo ubundi gihabwa umuntu wese uba mu Bihugu biri mu muryango w’abakoresha Igifaransa (OIF), u Rwanda rukaba rwarinjiye muri uwo muryango runawuyoboye kugeza ubu, ariko rutarashyirirwaho ibyo byemezo by’uko Abanyarwanda bazi Igifaransa.

Agira ati “Ubundi twebwe twize Igifaransa cyo ku rwego rwa kabiri (Français langue Seconde) kuko twari tutarinjira muri OIF, ariko ubwo twinjiyemo ubwo Igifaransa cyacu cyagiye ku rwego rw’amahanga ni yo mpamvu dukwiye guhabwa ibyo byemezo, Leta ikwiye gufasha Umunyarwanda akabona icyo cyemezo akabasha kubona ku byiza by’abakoresha Igifaransa”.

Bamwe mu bitabiriye umunsi mpuzamahanga w'umwarimu wigisha Igifaransa
Bamwe mu bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’umwarimu wigisha Igifaransa

Yongeraho ati “Nk’iyo turi gusaba amashuri mu bihugu bivuga Igifaransa, usanga tuzitirwa no gusabwa gushyira ku mugereka icyemezo (Certificat) cy’uko abantu bazi Igifaransa kandi bakivuga bikazitira abantu bashaka kwiga mu bihugu bikoresha Igifaransa, kuko ibyo byemezo ntaho bitangwa mu Rwanda".

Avuga ko nk’Igihugu gikoresha indimi enye, hakwiye kugira igikorwa kugira ngo abasaba kwiga hanze babone uko babasha kwagura ubumenyi mu mahanga akoresha Igifaransa kuko iyo icyo cyemezo kitabonetse, amahirwe aba make.

Avuga ko kwiga mu Gifaransa n’icyongereza ari nko kugira ubushobozi bw’amaso abiri, naho kwiga rumwe muri izo ndimi ari nko kurebesha ijisho rimwe, kuko hari n’amahirwe aba mu gukoresha Igifaransa.

Umuyobozi ushinzwe amahugurwa y’abarimu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) Murasira Gerard, avuga ko ururimi rw’Igifaransa rwemewe mu Rwanda kandi rwashyizwe mu nteganyanyigisho ngo rwigishwe kuva mu mashuri abanza, kugera ku makuru na za Kaminuza.

Avuga ko kuba abantu badahabwa icyemezo cy’uko bize Igifaransa, bizakomeza kuganirwaho n’inzego kugira ngo icyo cyemezo kiboneke ku neza y’Abanyarwanda, bakeneye gushakira amahirwe mu bihugu bikoresha Igifaransa.

Agira ati “Bizakomeza kuganirwaho kuko ni ngombwa uko Igifaransa kigenda kizamuka mu Rwanda n’Abanyarwanda babashe kukibyaza umusaruro”.

Abanyeshuri biga Igifaransa nk’ururimi na bo basaba ko amasaha yacyo yiyongera mu cyumweru kuko bakiga gusa amasaha atatu, bikaba bituma batagicengera ku rwego bifuza ngo bakimenye neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Twe twscyize mo kuva 3rd primary,secondary,Professionary cources,Graduation and post graduations twabaye Malginalised kugeza kuri exclusion of public fontions.Bemera politicians,Abaketsweho genoside bagasaba imbabazi,Abahungutsr ariko abandi mukureyo amaso Abarimu bo barakenewe kuko nta yandi mahitamo bafite.Niko iyi si imeze.,

Kamana yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Twe twscyize mo kuva 3rd primary,secondary,Professionary cources,Graduation and post graduations twabaye Malginalised kugeza kuri exclusion of public fontions.Bemera politicians,Abaketsweho genoside bagasaba imbabazi,Abahungutsr ariko abandi mukureyo amaso Abarimu bo barakenewe kuko nta yandi mahitamo bafite.Niko iyi si imeze.,

Kamana yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Twe twscyize mo kuva 3rd primary,secondary,Professionary cources,Graduation and post graduations twabaye Malginalised kugeza kuri exclusion of public fontions.Bemera politicians,Abaketsweho genoside bagasaba imbabazi,Abahungutsr ariko abandi mukureyo amaso Abarimu bo barakenewe kuko nta yandi mahitamo bafite.Niko iyi si imeze.,

Kamana yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Wowe uratera ishaje twe twize igifaansa kuva muri Primary 1977,tucyigamo turangiza secondary,Formation Professionals,Universités kugeza kuri Post Graduation ariko twagize ibibazo byo gushyirwa en Marge kuva 1996 Kandi turi mu myanya ya Leta,priority ni iyo abari mu myanya yo hejuru abandi ni en Marge.Niko isi yubatse n’abarimu ni uko mukenewe ubundi nta mwanya muhafite.

Kamana yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka