Basanga abana bafite ubumuga bitaweho bazavamo abantu bakomeye

Umuyobozi w’Intara ya Rhenanie Palatinat yo mu Budage, Perezida-Minisitiri, Malu Dreyer, kimwe n’abandi, avuga ko abana bafite ubumuga bitaweho neza bavamo abantu bakomeye.

Malu Dreyer yasabanye n'abana bafite ubumuga
Malu Dreyer yasabanye n’abana bafite ubumuga

Yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Ruhango, aho yasuye ikigo cy’abana bafite ubumuga cy’Ababikira b’Abapenitante bita ku bana bafite ubumuga, mu kigo cyitiriwe Mutagatifu François d’Assise i Karambi mu Karere ka Ruhango.

Uyu muyobozi ukora urugendo rw’amaguru yifashishije akagare, avuga ko igihe abafite ubumuga bitaweho bagahabwa umwanya wo gukora nabo batanga umusaruro, kuKo na we afite ubumuga kandi ari umuyobozi ukomeye.

Agira ati “Ubutumwa natanga ni uko ntawe ukwiye gutereranwa, buri wese afite umwanya we ahagazemo mu muryango mugari, abana bafite ubumuga ni abantu nanjye mfite ubumuga, ariko ufite ubumuga na we arashoboye, icy’ingenzi ni ukumufasha kuvurwa no kugororwa ingingo”.

Yongeraho ati “Ufite ubumuga akwiye gukora imyitozo ngoraramubiri no kwitoza ibyo atamenyereye, kandi akishyiramo ko na we ashoboye, akanabyatura ko ashoboye gukora byinshi n’ubwo yaba afite ubumuga”.

Umuyobozi wa Rhenanie Palatinat avuga ko n'ubwo afite ubumuga akora akazi ke neza
Umuyobozi wa Rhenanie Palatinat avuga ko n’ubwo afite ubumuga akora akazi ke neza

Umugobozi w’Ikigo cy’ababikira b’Abapenitante cyitiriwe Mutagatifu François d’Assise, Soeur Nyirarukundo Vivine, avuga ko abana bakurikirana biga bagatsinda, kabone n’ubwo baba bafite ubumuga bukabije.

Atanga urugero ku bana bavukana ubumuga bw’uruti rw’umugongo, buterwa n’ibura ry’imyunyu ngugu mu mubiri w’umubyeyi utwite, bigateza ubwo bumuga ku mwana kuko adashobora kugenda no kwituma cyangwa kwihagarika ku bushake, nyamara ngo ubwonko bwe buba bukora neza ku buryo iga bagatsinda.

Uyu muyobozi avuga ko n’ubundi abana bafite ubumuga bitaweho bagera ku bumenyi nk’ubw’abavutse badafite ubumuga, kuko babasha kwiga imyuga itandukanye no gukurikira amasomo asanzwe asaba gutekereza byimbitse.

Minisitiri w’Ubutegetse bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko gahunda yo gufasha abana bafite ubumuga ku bufatanye n’Intara ya Rhenanie Palatinat izakomeza, mu rwego rwo kwita ku bana bose bavukana ubumuga mu Gihugu bakitabwaho batararenza igihe.

Agira ati “Mu myaka 40 ishize Intara ya Rhenanie Palatinat ifatanya n’u Rwanda, hakozwe byinshi kandi ni ukureba ibindi bizakorwa mu myaka 40 iri imbere, nko kuri aba bana bafite ibibazo hari gutekerezwa uko bazajya bitabwaho aho umwana yavukira hose, agahita amenyekana akitabwaho bikazatuma ubuzima bwabo bukomeza kugenda neza”.

Guverineri Kayitesi yari yaherekeje umushyitsi
Guverineri Kayitesi yari yaherekeje umushyitsi

Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bafashijwe n’ikigo cyitiriwe Mutagatif François d’Assise Karambi, bavuga ko bafite icyizere cy’uko abana babo bazakura bakiteza imbere, nyuma yo kwitabwaho bagafashwa kujya mu mashuri.

Umubyeyi ufite umwana urangije mu myuga, ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, avuga ko nyuma y’uko umwana we arangije amashuri y’imyuga yizeye ko azanafashwa kubona akazi kuko yize iby’ubwiza.

Agira ati “Yarangije umwaka wa kane amashuri abanza bamujyana mu myuga, ubu yararangije kwiga ntegereje ko abamujyanye bazanamufasha kubona aho akorera, biranshimisha cyane”.

Undi mubyeyi avuga ko umwana we wakiriwe n’ikigo cya Karambi akaba amazemo imyaka 11, ubu yavuye mu bwigunge kandi afite icyizere cyo kuzakura akavamo umuntu w’ingirakamaro.

Agira ati “Ndatekereza ko umwana wanjye aziga akagera no mu mahanga, kuko bamwitayeho ariga neza nta kibazo, ababikira bamwitayeho kandi arakura neza”.

Ikigo cy'Abapenitante ni cyo cyita kuri aba bana
Ikigo cy’Abapenitante ni cyo cyita kuri aba bana

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 Intara ya Rhenanie Palatinat imaze ikorana n’u Rwanda mu bice bitandukanye, birimo no gufasha abana bafite ubumuga bagenewe impano, zirimo n’amagare yo kubafasha kugenda, banagirana ubusabane n’abayobozi babasuye mu Karere ka Ruhango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka