Basabwe kubumbatira umutekano intwari z’u Rwanda zaharaniye
Mu birori by’umunsi w’Intwari z’u Rwanda byabereye mu karere ka Gicumbi, abaturage basabwe gukomeza kubumbatira umutekano intwari z’u Rwanda zaharaniye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaruguru, Kabagambe Deo, yibukije abaturage ko umunsi w’intwari uba tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka ari umunsi ubibutsa aho igihugu cy’u Rwanda cyavuye, akavuga ko Abanyarwanda bose bagomba kubumbatira umutekano wabo.

Yavuze ko gukunda igihugu kugeza aho umuntu yitanga akahasiga ubuzima, ari bimwe mu bintu bikwiye guha Abanyarwanda isomo ryo kutemerera umuntu n’umwe wakongera kubazanamo amacakubiri no guhungabanya amahoro y’Abanyarwanda.
Yagize ati “Iki gihugu cyacu kigeze heza tugomba gukomeza kubungabunga umutekano wacyo kuko intwari zacu niwo zaharaniraga.”
Yabasabye gukomeza kurwana n’urugamba rwo gusigasira ibyagezweho bagaharanira kwiteza imbere.

Abaturage nabo bari bitabiriye ibi birori bakaba biyemeje kuzagera ikirenge mu k’intwari zitangiye u Rwanda cyane birinda ikintu cyose cyabazanamo amacakubiri nk’uko abana b’inyange bemeye bagapfa banze kwicamo ibice, nk’uko Nkunzurwanda Augustin yabisobanuye.
Ati “Nafatiye urugero rwiza ku bana b’inyange banze kwitandukanya ndumva nanjye hagize ikintu kiza gutandukanya abanyarwa nagera ikirenge mu cyabo mparanira ko nta kintu na kimwe cyakongera gusubiza abanyarwanda mu macakubiri.”
Mukarabiyo Prisca yavuze ko ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda yabubonye mu gihe cyo kubohoza urugamba kuko rwatangiriye muri aka karere, ahitwa ku Mulindi aho abasirikare babarindiraga umutekano.
Asanga n’ubwo hibukwa intwari zaguye kurugamba no mu bayobozi b’igihugu asanga ibikorwa bakorera abaturage ari ibyubutwari.
Abaturage kandi bavuga ko bazakomeza ibikorwa byo kubungabunga umutekano w’u Rwanda no kuranya uwo ari wese washaka kongera gukura amacakubiri mu Banyarwanda.
Ohereza igitekerezo
|