Basabiwe kwirukanwa mu mudugudu kubera ko bikundanira
Umusore witwa Kazungu n’inshuti ze ebyiri z’abakobwa basabiwe kwirukanwa mu Mudugudu witwa Bigabiro mu Kagari ka Cyanya muri Kigabiro ho mu Karere ka Rwamagana bazira ko ngo bajya bakorana imibonano mpuzabitsina.
Abaturage b’uwo Mudugudu bari mu birori byo kwizihiza umunsi w’Intwari z’igihugu basabye ko Kazungu n’abacuti be basezererwa bagashaka ahandi bajya gutura kuko ngo bakorera uburaya muri uwo Mudugudu.
Kazungu we ariko yahakanye ko adakora uburaya n’abo bakobwa, avuga ko batajya bishyurana ikiguzi icyo ari cyo cyose, ahamya ahubwo ko akunda abo bakobwa bombi kandi nabo bakamukunda.
Kazungu ati “Aba bakobwa barankunda kandi ndarwara bakandwaza, bakanangemurira mu bitaro. Sinumva rero icyo muduhora mukatwirukana ku butaka bw’uyu mudugudu. Ndumva muduhora ko twikundanira!”
Ku bwiganze bwa benshi mu bari mu birori, basabye Kazungu guhitamo umwe muri abo bakobwa akamubagaragariza, undi agashaka ahandi ajya. Ubushake buke bw’uwari usabwe kugenda no gutseta ibirenge mu gutandukana n’inshuti ze zari zemerewe gusigarana byatumye basabirwa kwimuka bose.
Bizimana Emmanuel uyobora Umudugudu wa Bigabiro aravuga ko bahaye Kazungu amasaha 12 akaba yabaviriye mu Mudugudu. Bamwe mu baturage bavugaga ko abaye ari umunyamakosa yahanwa aho kwirukanwa.
Hatari Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
aha ndabona harimo kwinjira mubintu bitabareba cyane, keretse niba hariho uwareze muri abo bakobwa. nahubundi itegeko rihanisha umuntu kumwirukana mumudugudu ntaho riba. uwo muyobozi wabirukanye ntasanzwe!!!!.
Ndibaza neza ko ijambo URUKUNDO siryo kibazo, ahubwo uburyo cyi urukundo rusigaye rukwirakwizwa cyanke rukoreshwa nicyo kibazo! Uyo muyobozi decision yafashe ntabwo ariwo muti wogukuraho uburyo imibonaniro mpuza bitsina ikoreshwa, ahubwo numva bari gubaganiriza nkabantu bakuze bakabaha information zikwiriye zuburyo ki kuryamana nabantu barenze umuntu umwe munzira nkizo ari uburyo bwo gukwirakwiza ubusambanyi mubandi no kwikururira ibibazo bindi kenshi vyama biziramo miunzira nkizo. Information numva arizo abaturage bo mugihugu cy’u Rwanda babura kuko imyumvire benshi bafise cane cane abatuye muma commune yo hanze y’umugi ntabwo itomoye kubera ubumenyi bucye cane plus ubukene. Abo bantu mubona ko ari urukundo mugabo mukiyibagiza ko ayo muvuga ubu hagize ibibavamo bindi mwahindura imvugo. mujye mukoresha ubwenge Imana yabahaye mwoye kugurukana nibiguruka kuko ntimuzi impamvu bije biguruka nikibiri inyuma. Hama ikindi urwo rukundo rutarimo kureba aho uri kurukorere ahariho, ni ukuvuga ufunga amaso mubikenewe kwitegerereza kuko iraha ryawe riri aho ivyizana biri mugabo ukiyibagiza ko hari abana iruhande rwawe bari kukurebererako. Nonese suko biza iyo bijya gupfa canke kononekara bihera aho! "NGO ABANTU BAZIZE URUKUNDO BIRUKWANYWE MUMUDUGUDU WABO"! Ivyo nivyo bita inkuru mbarirano ziganisha akenshi kuri provocation kandi akenshi ni inyungu yo gukwirakwiza inkuru kubaturage no gusebya canke gushiraho urwanko! mujye mwitondera ibyo mubwiwe ahubwo mukoreshe ubwenge mwahawe kuko murafunze amaso cane ikibabaje ni abana bejo hazaza turi kubera urugero muburyo nkubu.
Argument yanjye ntabwo ari ukuvuga uti nshigikiye uwo muyobozi, nshatse ahubwo kuvuga ko kumwirukana atariwo muti kuko naho bajya hose bazakomezanya iyo myumvire yabo bafise nogushigikira morale zabo kandi ivyo bakora bazabikomeza. So aho ntiyatekereje kumuti wo kurwanya ubusambanyi bukwirakwizwa munzira nkizo zitiriwe urukundo. Kuko iyo urwanya indwara wamenye ko yandukira ukaba unafise uwawe wayandukijwe, ntumwirukana kuko uri buyikwirakwize harya agiye bibe ikibazo gikomeye kandi kiri bukugarukire. Toujours niho haza rya jambo "UMUTI" wokudakwirakwiza icorezo! "Mbifurije amahoro y’Imana"!
Nonese niba aribyo abagabo bafite abagore babiri bo barabavugaho iki?ko nabo numva bakoze nkibyo kazungu arigukora.uwo mukuru wumudugudu yonjyere abitekerezeho mbere yuko afata decision finale ahubwo kazungu ateye ubwoba ndumva nabandi bakobwa bazajya gushakayo ibyo batanzwe nabagenzi babo
Sha njye nukuri ndumva abo bantu ntakosa bafite cyeretse niba uwo muyobozi wumudugudu abafuhira cg nawe yishakiraga abo bakobwa nonese gukundana nicyaha? Nonese nibo bonyine bakundana? Nonese kuba ba kundana baciye inka amabere? Ariko buriya imyumvire ikiri mubanyarwanda izabashiramo ryari? Babahe amahoro bikundanire ahubwo uwo muyobozi ashobora kuba afite ikibazo mumutwe kuko ibyo ntahantu biba kuko abantu bakundana umuntu abaha uburenganzira bwabo
Umva mureke abantu bakundane kandi iyo abantu bakundana baranabigaragarizanya. rero mubanagamiye uburenganzira bwo bombi barazira ko bikundanira.
Bararenganye pe, ndumva buri wese afite uburenganzira bwo gukunda kandi abo ashaka iyo ntawe abangamiye
Umukuru w’uwo mudugudu bamwegere bamugire inama kuko ibyo ariho akora ntibibaho ari kuvanga nonese ibyo bibatwaye iki? Nagize ngo bari munsi y’imyaka 18 y’ubukure none se abindi ashingiraho arabikura he? Bamuhaye butamwa none arimo kwiyongereraho na Ngenda
Murakoze