Basaba Perezida Kagame kubafasha kubona amazi
Ku isaha ya 11h30 nibwo Perezida Kagame yageze mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Mudende.
Aha niyo yahuriye n’abaturage bavuye mu mirenge ya Bugeshi, Busasamana, Cyanzarwe, Kanzenze, Mudende na Kabatwa wo mu karere ka Nyabihu, ahasanga abaturage benshi bamutegereje, kuko bamuherukaga yiyamamaza mu 2010.

Yakirwa n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie, wamugaragarije imiterere y’akarere gakungahaye ku buhinzi bw’ibirayi, ibishyimbo, icyayi n’ibireti.
Sinamenye yavuze ko ibyo akarere kifuza gufashwamo birimo kongerera ubushobozi ibitaro bya Rubavu bigaragara nk’ibishaje kandi bigashyirwa mu bitaro bikuru.
Sinamenye yagaragaje ko umuhanda winjira mu mujyi wa Gisenyi ukunze guteza impanuka zigahitana abantu, asaba ko akarere kafashwa gukorerwa umuhanda ugenerwa imodoka ziremereye (amakamyo) ukanyuzwa mu murenge wa Rugerero ugahinguka mu Murenge wa Rubavu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’ubwo bwagaragaje ko bwabonye amazi n’amashanyarazi, hari utugari dutatu mu murenge wa Bugeshi twegereye ishyamba ry’ibirunga tutarabona amazi meza n’amashanyarazi.
Basabye ko bafashwa kubona uruganda rutunganya amabuye y’amakoro mu gukora imihanda kuko byagaragaye ko imihanda ikoreshejwe amakoro imera neza iyo atunganyijwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|