Barwanije igerageza rya Jenoside ariko barushwa ingufu n’ubutegetsi bwariho

Igeragezwa rya Jenoside mu cyahoze ari Komini Kibirira (ubu ni muri Ngororero), amateka agaragaza ko ryatangiye mu 1990 riyobowe na bamwe mu bayobozi bariho.

AVP yagerageje kurwanya Jenoside igitangira gukorwa
AVP yagerageje kurwanya Jenoside igitangira gukorwa

Mu buhamya bwe, Tegereza Justin, umwe mu babonye ubwo bwicanyi bwo mu 1990 buba, yagize ati “muri 90 ni bwo iwacu na ho hatwitswe. Nyogokuru icyo gihe yarishwe, bamurenzaho umukingo, inzu z’Abatutsi ziratwikwa, muri uwo mugoroba inka na zo ziraribwa.”

Andi mateka y’igerageza rya Jenoside aboneka neza ku rwibutso rwa Kibirira ahashyinguye imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 25 bishwe guhera mu 1990.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, Uwihoreye Patrick avuga ko Umututsi wa mbere wishwe muri ako gace bakora igerageza rya Jenoside ashyinguye muri urwo rwibutso.

Uwihoreye yemeza ko Abatutsi ba Kibirira n’abo mu Bigogwe bakoreweho igerageza rya Jenoside, ibi bikaba byaratijwe umurindi n’uko agace kubatsemo urwibutso rwa Kibirira gafatwa nk’indiri y’abacuze umugambi wa Jenoside.

Mudacumura uyoboye FDLR ni umuturage wo muri ako gace. Leon Mugesera wavuze ko Abatutsi bazicwa bakarohwa mu migezi bagasubizwa iwabo muri Abisiniya na we niho yari atuye.

Nyuma yo kutishimira ako kaga katangiye mu 1990, mu mwaka w’1991, abantu umunani bishyize hamwe bashinga Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu AVP, bagamije ahanini kurengera abarimo kugirirwa nabi.

Kuko ibyo bikorwa by’ubwicanyi byakorwaga na Leta yari iriho, abatangije ubwo buvugizi ngo ntibyabahiriye kuko bane muri abo umunani barishwe.

Hon. Kanzayire Bernadette, umwe mu bamaze igihe muri AVP avuga ko abatangije uwo muryango begeranije ibintu bitandukanye bishobora gufasha abantu bari mu buhungiro.

Abanyamuryango ba AVP 41 bazize Jenoside.Ku itariki 25 Kamena 2017 abagize uwo muryango bifatanije n’abarokotse Jenoside, bibuka abiciwe i Kibirira n’ahandi mu gihugu, bibuka n’abari abanyamuryango ba AVP bishwe bazira kwamagana akarengane.

Mukamazimpaka Hilarie, visi perezida wa mbere wa AVP, asobanura ko nk’umuryango bafashe ingamba zo gutoza abakiri bato kwirinda amacakubiri yasubiza u Rwanda mu bihe bibi rwanyuzemo.

Kibilira hamwe mu hageragerejwe Jenoside yakorewe Abatutsi
Kibilira hamwe mu hageragerejwe Jenoside yakorewe Abatutsi

Yagize ati “Mwararokotse kugira ngo twongere tuganire kuri aya mateka avemo isomo mu rwego rwo kurinda abana bacu, abadukomokaho n’abazabaho mu bihe biri imbere kutazapfa urwo twapfuye.”

Urwibutso rwa Kibirira ni rumwe mu nzibutso zirindwi zubatse mu Karere ka Ngororero. Habonekamo amashapule benshi bitwazaga n’amashusho mato ya Bikiramariya kuko hari higanjemo abakirisitu gaturika bakundaga gusenga.

Habonekamo kandi imyambaro y’abihayimana bishwe, insimburangingo n’inyunganirangingo by’abafite ubumuga bishwe, imibiri y’abazize Jenoside muri rusange, hakabonekamo n’ibikoresho nk’ubuhiri, n’amafuni byifashishijwe muri Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

twihanganishije abarokotse gusa nabacu bapfuye ntituzabibagirwa nkurubyiruko dukwiriye gukuramo isomo amateka mabi yaranze igihugu cyacu tukayarwanya dushyizemo imbaraga

nitwa ahishakiye yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

Uwomuyobozi Inzego Zimukuriye Ahubwo Nizimukuricyirane Kuko Ubwo Yanajyije Umutungo Wijyihugu

Hakizimana yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka