Barubahiriza gahunda ya Guma mu Karere nta gahato

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera by’umwihariko abo mu Murenge wa Gahunga uhana imbibi n’Akarere ka Musanze, baremeza ko baciye ukubiri no guhanwa na Polisi kuko bamaze kumenya icyo Leta ibashakaho ku ruhare rwabo mu kwirinda COVID-19.

Abatuye mu Karere ka Burera baravuga ko bubahiriza gahunda ya Guma mu Karere nta gahato bagamije kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi
Abatuye mu Karere ka Burera baravuga ko bubahiriza gahunda ya Guma mu Karere nta gahato bagamije kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi

Abaganiriye na Kigali Today baravuga ko badashobora gukinisha kurenga Akarere batuyemo bajya guhahira mu masoko yo mu Mujyi wa Musanze batabisabiye uruhushya, kuko ngo bamaze kumenya ingaruka byateza.

Ni byo umwe muri bo witwa Senzoga Naphtal yasobanuye, ati “Mu Ruhengeri nta bantu bari kujyayo ese umuntu yajyayo anyuze he? None se wagenda ugurutse? Gusa twanamenye ububi bw’iyi ndwara nta mpamvu yo gukomeza kunaniza Polisi dukomeza gufatirwa mu makosa kandi tuzi ubwenge. Ubu tumaze kumenyera nta mpamvu yo kurenga ku mabwiriza.”

Arongera ati “Gusa ingaruka zo kutajyayo turazifite. Wajyagayo ujyanye icyo gitoki ukagurayo utundi tuntu wakenera mu rugo, gusa ni ukubyemera nk’uko biri, none se iki cyorezo ko twabonye kiza, nta kibazo rwose ingamba dufatirwa ziratunyura ubuzima nibwo bwa mbere, gusa ibitoki byaraduhombeye bari kuduhenda kubera ko tutakijya mu isoko, icyaguraga 3000 ubu ni 2000”.

Nyirategera Donatha we yagize ati “Nta mpamvu yo guhangana na Polisi ngo turajya kurenga umupaka w’Akarere kacu kandi bibujijwe. Iki cyorezo tumaze kukimenya nticyoroshye kiratwara benshi, Guma mu Karere turayubahiriza.”

Mugenzi we ati “Koronavirusi yabigizemo uruhare, ubu wibeshye ukarenga uyu Murenge ngo ugiye i Musanze ni ikibazo, kuba barakumiriye ni byiza ni ukuturinda uburwayi, gusa ushaka kujya i Musanze atanze impamvu zifatika nko kwivuza bamuha icyemezo kimwemerera kujyayo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, avuga ko abaturage bagerageje kubahiriza gahunda ya Guma mu Karere, aho umubare w’abagaragara barenze imbibi z’Akarere kabo uri hasi cyane.

Avuga ko kurenga imbibi z’Akarere byagaragaye cyane ku bantu benshi bo mu Ntara icyemezo cyafashwe baba i Kigali, ariko na bo bakaba ngo barashakiwe uburyo bwo kugera iwabo, hakaba hari abafashwe barenze ku mabwiriza bajya mu turere iwabo banyuze mu nzira zitemewe n’ubwo ngo umubare wabo wari hasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka