Barishimira ko begerejwe amazi meza batandukana n’ay’ibishanga

Abaturage b’Utugari twa Musenyi, Nyamirama na Nyagashanga mu Mmurenge wa Karangazi, barishimira amazi meza begerejwe kuko bagiye kujya bavoma ku mafaranga 25 ijerekani imwe, mu gihe ubundi ayo mu bishanga cyangwa ibidendezi by’amazi (Valley dams), bayaguraga kuri 200 ku batabashije kwigirayo.

Barishimira ko begerejwe amazi meza batandukana n'ay'ibishanga
Barishimira ko begerejwe amazi meza batandukana n’ay’ibishanga

Babitangaje nyuma y’aho ku bufatanye n’umufatanyabikorwa, Direct Aid n’Akarere ka Nyagatare, bahawe amavomo rusange y’amazi aturuka mu butaka hifashishijwe imirasire y’izuba.

Umuyobozi wa Direct Aid mu Rwanda, Magdi Mohamed Ibrahim Khattab, avuga ko mu masezerano y’imikoranire n’Akarere ka Nyagatare harimo imishinga icyenda y’amazi, itatu ikaba ariyo imaze kurangira.

Ikindi ni uko uretse ivomo rusange bubaka, abaturage bishoboye bashobora gusaba kugerezwa amazi mu ngo zabo kandi bakayahabwa.

Umushinga umwe ni ukuvuga inzu y’amazi ndetse n’ibikorwa remezo byayo harimo imirasire y’izuba, ufite agaciro ka Miliyoni 25 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Muteteri Devothe avuga ko kuba bahawe amazi meza ari iby’agaciro, kuko ubundi bakoreshaga ayo mu gishanga cya Ruziranyenzi kandi nayo abadashoboye kuyikurirayo, bakayagura ijerekani ku mafaranga 200 cyangwa 300.

Ati “Twishimye kandi turashimira Leta yadutekerejeho ikaduha amazi meza, hano haranyegereye nzajya mpakura ijerekani mu maboko nyigeze iwanjye.”

Naho kuba igiciro kiri ku mafaranga 25 ku ijerekani, kuri we ngo ni Ubuntu, agira ati “Ubundi twayaguraga hagati ya 200 na 300 kandi nayo atari meza, urumva kubona ameza kuri 25 ni ubuntu rwose.”

Aya amazi azacungwa na Kompanyi yitwa INUMA, mu gihe cy’imyaka itanu, nyuma y’aho hakazarebwa niba yakwegurirwa Leta nayo ikaba yahitamo abayacunga.

Amafaranga yakwa abaturage uko baje kuvoma ngo ni ayo gusana ibishobora kwangirika.
Akarere ka Nyagatare gakunze kugira ikibazo cy’amazi meza, kubera ko ari gashya ndetse n’amasoko yayo akaba ari macye.

Abaturage kenshi mu Mirenge ituwe nyuma ya 1994, bakoresha cyane amazi yo mu bidendezi cyangwa amahema afata amazi, ababona ameza bakaba ari ababona aya nayikondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabishimye

J.D yanditse ku itariki ya: 24-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka