Barishimira ibyo bagezeho mu myaka 25 bibuka Nzambazamariya Veneranda
Abashinze umuryango Nzambazamariya Veneranda, baravuga ko bishimira byinshi bagezeho mu myaka 25 ishize bibuka Nzambazamariya Veneranda, umwe mu bagore b’Abanyarwandakazi baharaniye ko umugore n’umugabo buzuzuzanya kandi umugore agahabwa uburenganzira.

Abagize Umuryango uharanira ‘Ubuntu’ Foundation Nzambazamariya Veneranda’, bavuga ko n’ubwo yatabarutse, bakomeje gukora kandi Igihugu kikabashyigikira mu bikorwa bigamije gufasha imiryango itandukanye kwiteza imbere.
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango Nzambazamariya Veneranda, Bajyanama Donacien avuga ko nk’urugero bashinze amatsinda y’Abanyabuntu mu Turere dutandatu tw’Igihugu, agamije gukora imishinga igaragara bavuye mu dushinga duto, kandi byagize akamaro kanini kuko abagize ayo matsinda basaga 1000, bakomeje inzira yo kwiteza imbere.
Agira ati, “Inzozi za Nzambazamariya Veneranda zari zishingiye ku kubona umugore atera umbere avuye muri twa dushinga duto, nawe agakora akaba umushoramari ubyishimira kandi ushobora no gufasha abandi, nibyo twagezeho rero muri utwo turere, dufite abagore bari mu matsinda akomeye akora ubucuruzi n’ubuhinzi n’ubworozi bugezweho, turabyishimira iyo tumwibuka”.

Bagarabaza ko kugira ubuntu ari inkingi yo gutuma umuryango utekana, kandi ugatera imbere kuko ahari ibibazo iterambere ry’umuryango ridindira, ari nayo mpamvu bifashishije umuco w’ubuntu mu miryango n’imbuto z’ubumntu mu mashuri, bigenda bigerwaho.
Pasiteri Jean de Dieu Munyemana avuga ko mu Karere ka Nyaruguru, hamwe mu hageze amatsinda yatangijwe akanaterwa inkinga n’Umuryango Nzambazamariya Veneranda, avuga ko kugira ngo ayo matsinda ageho, bahereye ku bafite ibibazo byihariye kugiran ngo nabo babashe kugira ubuzima bwiza.
Agira ati, “Mu Murenge wa Kivu ayo matsinda aracyakora, yagize umumaro kuko abagore borojwe amatungo babasha gukora ku mafaranga, abandi baraguza bagacuruza, byatumye ubukungu bwiyongera n’amakimbirane mu ngo aragabanuka”.
Avuga ko nk’Umurenge wa Kivu uri mu bice by’icyaro, wasangaga abaturage banywaga bagasinda, ariko bamaze kwigishwa umuco w’Ubuntu, batangiye guhinduka, bakaba bishimira ko umuryango Nzambazamariya Veneranda ukomeje imirimo yawo yo gukura abantu mu buzima bubi, bajya mu buzima bwiza kugira ngo umuryango Nyarwanda urusheho koko gutekana.
Umuyobozo w’Impuzamiryango Profemme twese hamwe Dr. Liberata Gahongayire avuga ko Yubire y’imyaka 25 ishize Nzambazamariya Veneranda yitabye Imana, yibukirwa kuri byinshi birimo kuba akiriho yaragize uruhare binyuze mu muryango Reseau des Femmes n’indi miryango 12, gushinga Profemme Twese hamwe.
Agira ati, “Ni twe twenyine dukora ku bijyanye no kwimakaza ihame ry’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore, byose bigaca mu muco w’amahoro mu muryango yagize uruhare mu gushinga iyi mpuzamiryango bituma turushaho gukomera”.
Avuga ko kuba Nzambazamariya yaritabye Imana mu mwaka wa 2000, ariko ababanye nawe bagahita bashinga umuryango wamwitiriwe, ari ugushimangira indangagaciro zo kwimakaza iterambere ry’umugore n’umugabo badasiganye, mu muco w’amahoro n’ubuntu batarenza ingohe abanyantege nkeya.

Avuga ko kuba Profemme Twese hamwe imaze kugira imiryango 53, ivuye kuri 13 Nzambazamariya Veneranda yasize, harimo imbararaga zimushingiyeho kandi byatumye n’inzego z’imiyoborere mu Rwanda zirushaho kugira abafatanyabikorwa barimo n’abagore bamaze gutera intambwe.
Nzambazamariya Veneranda yitabye Imana mu mwaka wa 2.000 avuye mu Gihugu cya Cote d’Ivoire, azize Impanuka y’ingege, nyuma yaho abari bashyigikiye ibitekerezo bye mu muryango Reaseau des femmes yabarizwagamo, bashinga umuryango wamwitiriwe, ukaba ukorera mu Gihugu hose ariko icyicaro cyawo kikaba kiri i Muhanga aho yavukaga.
Ohereza igitekerezo
|