Barinubira ubutumwa bubasaba kwishyura parikingi nyamara ntazo bakoresheje

Tariki ya 23 Mutarama 2019, uwitwa Fausta Mugiraneza yanyujije ubutumwa kuri Facebook, asaba ikigo Millennium Savings & Investment Cooperative (MISIC), cyahoze cyitwa Kigali Veterans Cooperatives Society (KVCS), kurekera aho kumwoherereza ubutumwa bumubwira ko imodoka yabo yavuye muri parikingi itishyuye, nyamara itavuye aho iri.

Ubwo butumwa yanditse bugira buti “Please ndabasabye bantu ba KVCS Murekere aho pe enough is enough messages 3 imodoka itigeze iva aho iri, please mutubabarire gusa uwaba azi aho umuntu yabariza cyangwa akanumero k’ubuyobozi bwabo inbox me. Ibi bigomba guhinduka. Ese nk’ibi muba mukoze hari uburyo mubikosora?”

Ubutumwa bwishyuza parikingi nyamara nyiri imodoka we avuga ko itigeze ihagera
Ubutumwa bwishyuza parikingi nyamara nyiri imodoka we avuga ko itigeze ihagera

MISIC ni yo ifitanye amasezerano n’uturere yo kwakira amahoro y’aho ibinyabiziga bihagarara.

Mu mafoto y’ubwo butumwa Fausta Mugiraneza yashyize kuri Facebook, bigaragara ko ari ubutumwa bwoherejwe na Kigali Veterans Cooperatives Society (KVCS), inshuro eshatu ku masaha akurikiranye tariki ya 23 Mutarama 2019.

Uyu muryango kimwe n’abandi batunze ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi binubira uburyo bohererezwa ubutumwa bubabwira ko ibinyabiziga byari biparitse ahantu runaka byahavuye bitishyuye amahoro ya parikingi, nyamara kandi ibyo binyabiziga bitigeze biva aho byari biri.

Aganira na Kigali Today, Fausta Mugiraneza, yavuze ko byamutunguye kubona ubutumwa bumubwira ko imodoka yabo yavuye muri parikingi itishyuye, kandi itigeze iva mu rugo.

Nyuma yo guhamagara nomero yamwandikiye ubutumwa, ngo bamumenyesheje ko habayeho kwibeshya ku mukozi wa MISIC wanditse nabi nomero iranga ikinyabiziga.

Mu rwego rwo kubikemura, ngo yabwiwe ko uwabikoze ashobora kumwishyurira ideni ikinyabiziga cyabo cyarimo.

N’ubwo adahamya neza niba ariko byagenze, ngo yongeye kubona ubutumwa bumubwira ko ikinyabiziga cyabo nta deni rya parikingi kigifite, ikibazo cye kirangirira aho.

Niyigaba Emmanuel ni umwe mu batwara taxi voiture mu mujyi wa Kigali, muri koperative yitwa COTAVOGA.

Yabwiye Kigali Today ko ibyo bikunze kubaho cyane, imodoka zikandikirwa nk’izitishyuye amahoro ya parikingi nyamara zitigeze ziva aho zihagaze.

Ati ”Bibaho cyane, hari ubwo uba uri mu rugo wajya kubona ukabona baguhaye mesaje (message), ko imodoka ivanywe muri parikingi ahantu, kandi uri kumwe na yo mu rugo nta n’umuntu wayitije. Nanjye nibaza iyo mikorere ikanyobera”.

Yongeraho ko abakora aka kazi baba baraguze amatike y’amezi atatu abemerera guhagarara aho bakorera ndetse n’ahandi muri icyo gihe bishyuye, nyamara ngo hari aho bahagarara bakahishyuzwa kandi ayo makarita bayafite.

Ati” Akenshi tuba dufite ariya matike batanga y’amezi atatu, ariko hari igihe usiga imodoka ahantu wagaruka ugasanga bakwishyuje, hakaba na za parikingi batirirwa bita kuri bene ayo matike nko ku isoko rya Nyarugenge, iyo uhahagaze bahita bakwishyuza kandi uyifite”.

Hari n'abinubira ko bishyuzwa parikingi mu buryo bwa hato na hato kandi baraguze ikarita y'igihe kirekire
Hari n’abinubira ko bishyuzwa parikingi mu buryo bwa hato na hato kandi baraguze ikarita y’igihe kirekire

Abafite ibinyabiziga kandi bibaza ukuntu ibiciro bya parikingi byiyongera hamwe na hamwe mu mujyi wa Kigali, nyamara bari bazi ko aho wahagarara hose hishyurwa kimwe.

Umwe ati” Nko ku isoko rya Nyarugenge iyo uhahagaze, ni amafaranga 200 kandi ahandi ni 100. Ibi na byo twibaza impamvu yabyo ikatuyobera”.

Muganga Phenias na we ufite imodoka, avuga ko hahozeho abakozi ba KVCS bandikiraga abantu amatike bakanabishyuza, icyo gihe ngo byarorohaga kuko wishyuriraga aho wahagaze.

Ati ”Twe dusanga ibya mbere ari byo byiza kuko umukozi yabaga ari hafi waza, wenda na telefoni yakuzimanye, ugasanga agapapuro ku modoka ukamenya ko ugomba kwishyura, ugahita umushaka ukamwishyura”.

Ikibazo cya parikingi kandi kiri no mu bamotari

Ikibazo cya parikingi kandi kivugwa cyane mu ba motari, aho bavuga ko bishyura amafaranga ibihumbi bibiri buri kwezi, ariko bagahora iteka bandikirwa amande yo guhagarara ahantu hatemewe.

Nsanzimana Emmanuel yabwiye Kigali Today ati ”Niba twishyura ibihumbi bibiri ntitugire aho duhagarara hemewe, ubwo iyo parikingi tuyishyurira iki?”

Umuvugizi wa MISIC, Willy Rukundo avuga ko koherereza abantu ubutumwa bubasaba kwishyura amahoro ya parikingi kuko bagiye batayishyuye kandi atari byo bitakibaho muri iki kigo, kuko ngo hashize ibyumweru bibiri bikosowe.

Nyamara n’ubwo Rukundo avuga ibi, bigaragara ko ubutumwa bwohererejwe Mugiraneza bwoherejwe tariki ya 23 Mutarama 2019, kandi nta byumweru bibiri birimo, uhereye none.

Willy Rukundo avuga ko mbere byakorwaga nabi, kuko umukozi yandikaga nomero iranga ikinyabiziga n’intoki ze, akabona kohereza ubutumwa bugufi, ari na ho haturukaga kwibeshya.

Ati ”Icyo ntabwo kigihari, cyariho mbere aho twari tugikoresha ubundi buryo ariko sisiteme ubu twarayivuguruye, ku buryo ubu umukozi uri ku muhanda ntabwo acyandika nomero n’inyuguti za pulake y’imodoka muri telefoni, ahubwo ahita ayi ‘scanning-a’, hanyuma ubutumwa bugahita bwiyohereza ku mukiriya”.

Ku kibazo cy’abashoferi bagira amakarita y’amezi atatu bishyuzwa ahantu hamwe na hamwe, Willy Rukundo avuga ko MISIC yishyuza amahoro ya parikingi ahantu hahagararwa mu buryo rusange, ariko ko hari ahantu hihariye (private) haba hari amahoro yaho, aho rero ngo baba bagomba kuyatanga kimwe n’abandi.

Mu mujyi wa Kigali aho ni nko ku isoko rya Nyarugenge, ku nyubako ya Makuza Peace Plaza n’ahandi.

Ibi kandi ngo binajyana n’abinubira kwishyuzwa amafaranga y’umurengera ku 100 ryagenwe kwishyurwa ku isaha.

Icyo MISIC ikora ni ukwishyuriza bene aba bantu, kuko ari yo masezerano baba baragiranye.

Ku kibazo cy’abamotari binuba kwishyuzwa parikingi kandi batagira aho bemererwa guhagarara, Willy Rukundo avuga ko uturere n’umujyi wa Kigali ari bo bagena aho bagomba guhagarara, kandi ko mu nama baheruka kugirana bemeranyijwe ko bazahamenyeshwa vuba.

Uyu muyobozi ariko anavuga ko ibyo bidakuraho ko abo bamotari n’ubundi bagomba kwishyura aho bahagarara hose, kuko haba hari ibikorwa remezo Leta yahashyize kandi bakabikoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntabwo byoroshye. Njyewe ejo navuye Kisimenti saa 5:00 pm nditahira mu ntara, yagejeje saa mbiri akinyoherereza additional fees za parking kandi nageze mu rugo. Ikibabaje ni uko namuterefonye akabihagarika gusa, ariko umwenda ukagumamo.

Alias yanditse ku itariki ya: 31-01-2019  →  Musubize

Leta nigire vuba idukize aba bantu.Turarambiwe kabisa.Tekereza kwaandikra imodoka yibereye mu gipangu ntaho yagiye.Jyewe banyishyuza 18.800 Frwa kandi buri gihe mbishyura nta n’icyo bankoreye!!!Iyo ubahaye inoti ya 1000 F cyangwa ukagenda wababuze ngo ubishyure,bahita bongeraho amande ngo wanze kwishyura.
Rwose Leta niba ibaho,nibadukize.Ikindi Leta ikwiyemo gutabara abantu,ni imirongo ya nimugoroba abantu babuze imodoka bakamara isaha irenga.Badepite mwe,muba hehe koko?Harya ngo muli Intumwa za Rubanda??

seyoboka yanditse ku itariki ya: 31-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka