Barinubira kurandurirwa imyaka hakorwa umuhanda
Abatuye ahari gukorwa umuhanda uhuza Utugari 2 mu karere ka Rutsiro batangaza ko batunguwe no kubona umuhanda ukozwe bakarandurirwa imyaka batarabimenyeshejwe.
Uyu muhanda w’ibilometero 5 uri gukorwa na VUP uhuza Akagari ka Congo-Nil mu murenge wa Gihango ndetse na Bumba mu murenge wa Mushubati ariko ngo n’ubwo izongera imigenderanire ku baturage ariko ngo uburyo yakozwemo butunguranye hakarandurwa imyaka byabangamiye abahatuye.

Rwagasore Charles utuye mu kagari ka Congo-Nil aganira na Kigali Today yagize ati" Twebwe ntitwanga uyu muhanda kuko uzoroshya ingendo ariko nkanjye nababajwe n’ukuntu baje mu gitondo bakandandurira ibishyimbo kandi batarambujije guhinga"
Ntamuturano Jean Damascene wo mu kagari ka Bumba nawe ati" Uyu muhanda wa VUP ntawe uwanga ariko numijwe n’ukuntu nagiye kumva nkumva ndi mu rugo iwanjye baraje ngo ninohereze umwana ajyanire inka ibigori byanjye bamaze kurandura "

Sebukayire Jean Damascene umuhuzabikorwa wa VUP mu karere ka Rutsiro avuga ko imihanda ikorwa na VUP ikorwa hakurikijwe icyifuzo cy’Umurenge bitewe n’inyungu babona mu migenderanire y’Utugari ariko akaba yavuze ko kurandura imyaka yera vuba atari byo aho avuga ko ababikoze bakoze amakosa.
Ati"Ubundi imihanda y’imigenderaniro ihuza Utugari cyangwa Imirenge tuyikora ku cyifuzo cy’Umurenge bakatwereka aho umuhanda bifuza ko unyura kandi ntitwemerewe kurandura imyaka yera vuba ubwo niba aho turi gukora bayiranduye bakoze amakosa"

Umusaza Sebukayire yongeyeho ko umuhanda udasenya inzu ariko ngo iyo uhuye n’ibindi bikorwa birimo amashyamba baganiriza umuturage agatema ibiti bye akabijyana kuko ngo nta ngurane VUP itanga.
Abaturage baganirije Kigali Today bifuza ko ubutaha hajya haba inama mbere y’igihe bakabwirwa aho umuhanda wapimwe bityo ngo bikabafasha kutahahinga imbuto ntipfe ubusa.
Cisse Aimable Mbarushimana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|