Barigira hamwe uko ingendo zo mu kirere muri Afurika zakorwa mu buryo bworoshye

Urwego rushinzwe Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Afurika (African Civil Aviation Commission) ku bufatanye n’Umuryango w’Isoko rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), bateguye inama mpuzamahanga ibera i Kigali mu Rwanda tariki 08 – 12 Nzeri 2025, yiga ku kunoza ubwikorezi bwo mu kirere no kurebera hamwe uko imyanzuro ikubiye mu masezerano ya Yamoussoukro yo korohereza abatega indege ndetse no kugabanya igiciro cy’urugendo, yatangira gushyirwa mu bikorwa.

Abavuye mu bihugu bya COMESA bahuriye i Kigali bigira hamwe ku koroshya ingendo zo mu kirere muri Afurika
Abavuye mu bihugu bya COMESA bahuriye i Kigali bigira hamwe ku koroshya ingendo zo mu kirere muri Afurika

Ayo masezerano agiye kumara imyaka igera kuri 30 ashyizweho umukono, yasinyiwe i Yamoussoukro muri Côte d’Ivoire mu 1988 ariko aza kuvugururwa mu 1999, arimo ingingo zivuga ko hakwiye kubaho ikirere kimwe muri Afurika, kandi ibihugu bikareka kwigwizaho ubushobozi kugira ngo isoko ryagurirwe buri wese, hagamijwe ko umunyafurika yajya akora ingendo zo mu kirere mu buryo bumworoheye.

Nyamara ibi kugeza ubu ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa muri Afurika, kuko hari aho bigisaba kuva mu gihugu kimwe cya Afurika ujya mu kindi bikagusaba kunyura ku wundi mugabane.

Dr. Zacharia King’ori, inzobere mu bukungu ishinzwe ubwikorezi mu muryango wa COMESA, yagize ati “Ushaka kuva mu mujyi wo muri Afurika ujya mu wundi waho, biragoye cyane. Rimwe na rimwe indege ntiziboneka. Usabwa gukoresha igihe cy’umurengera, kandi bikanaguhenda cyane. Ntibishoborwa na buri Munyafurika. Rero imyanzuro yafashwe igenewe gukuraho ibi bibazo byose kugira ngo tunoze ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika, aho abantu bose babukoresha, hakajyaho ihiganwa ryatuma ibiciro bigabanuka, hakiyongera ingendo zihuza imijyi, ndetse bikazamura ubucuruzi, ubuhahirane bukiyongera n’ibicuruzwa.”

Dr. Zacharia King'ori, inzobere mu bukungu ishinzwe ubwikorezi mu muryango wa COMESA
Dr. Zacharia King’ori, inzobere mu bukungu ishinzwe ubwikorezi mu muryango wa COMESA

Ikibazo cy’ingendo zo mu kirere muri Afurika zigoye kimaze iminsi kigarukwaho n’abarimo n’abakuru b’ibihugu.

Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, ubwo yari mu Rwanda tariki 28 Kanama 2025, yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’ingendo z’indege hagati y’ibihugu bya Afurika, aho usanga kujya mu gihugu cy’igituranyi bisaba kubanza guca i Burayi cyangwa i Doha (muri Aziya) ukabona kugaruka muri Afurika.

Yagize ati “Natwe kugira ngo tuze hano (mu Rwanda), byadusabye kubanza guca i Addis Ababa muri Ethiopia. Indi nzira yadusabaga kubanza kunyura i Johannesbourg muri Afurika y’Epfo tukabona kuza i Kigali. Rero navuganye na Perezida Kagame ko hakenewe inzira yihuse y’indege hagati ya Kigali na Maputo.”

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu Rwanda, Emmanuel Nuwamanya, yavuze ko aya mahugurwa ari amahirwe yo gukorera hamwe mu gutuma amategeko ahari ashyirwa mu bikorwa.

Emmanuel Nuwamanya ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo avuga ko iyi nama ari ingenzi kuko izafasha abayitabiriye gukorera hamwe mu gutuma amasezerano yemeranyijweho ashyirwa mu bikorwa
Emmanuel Nuwamanya ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo avuga ko iyi nama ari ingenzi kuko izafasha abayitabiriye gukorera hamwe mu gutuma amasezerano yemeranyijweho ashyirwa mu bikorwa

Ati “Iyo amasezerano yasinywe aba agomba gushyirwa mu bikorwa. Iyo adashyizwe mu bikorwa ni nayo mpamvu byagaragaye ko atari gushyirwa mu bikorwa hakaba haza bene aya mahugurwa ngo ibihugu byumvikane uburyo noneho bigomba gushyirwa mu bikorwa.”

Abateraniye muri iyi nama y’iminsi itanu baturutse mu bihugu bigize umuryango wa COMESA bitezweho gufatira hamwe ingamba zizafasha mu gukemura ibibazo biri mu bwikorezi bwo mu kirere muri Afurika, dore ko mu gihe ibyo bibazo byakemutse bizoroshya n’urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’ibicuruzwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka